skol

Burundi:Bunyoni yasabiwe n’urukiko gufungirwa Konti ze zose muri BRB

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023

featured-image

Nyuma y’amezi ane atawe muri yombi, ubutabera bw’u Burundi bwasabye ibigo by’imari guhagarika ibikorwa byose kuri konti z’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni.

Mu ibaruwa Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Leonard Manirakiza, yandikiye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burundi (BRB), Dieudonne Murengerantwari, ku itariki ya 14 Kanama 2023, amusaba gutegeka ibigo byose by’imari kutemera ko hari ikintu gikorwa kuri konti za banki zafunguwe mu izina rya Alain Guillaume Bunyoni.

Asobanura ko iki cyemezo cyafashwe kugirango dosiye RMPG 908/NS/BJB/NDE yafunguwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika, Alain Guillaume Bunyoni akurikiranwemo ibyaha bitandukanye, ikurikiranwe neza.

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 22 Kanama 2023, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burundi rero nawe yandikiye Umuyobozi w’Ikigo cy’imari kitwa Umuco Microfinance s.a, avuga ko ashingiye ku ibaruwa N/Ref.552/10/730/ML/2023 yo kuwa 14 Kanama 2023, asabwa gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika cyo kudatanga uburenganzira kuri konti za banki za Alain Guillaume Bunyoni zafunguwe mu bitabo byabo kugeza igihe azahabwa amabwiriza mashya.

Gen. Alain Guillaume Bunyoni yatawe muri yombi ku itariki ya 20 Mata 2023 ashinjwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye. Hari hashize amezi arindwi akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa