Burundi: Haravugwa inkubiri yo kwishyuza umusanzu w’ishyaka CNDD-FDD ku ngufu
Yanditswe: Thursday 29, Aug 2024
Abaturage bo mu ntara ya Kayanza iri mu majyaruguru y’u Burundi ntibatekanye nyuma y’uko bakomeje guhatirwa gutanga umusanzu mu gikorwa cyo gukusanya inkunga y’ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Evaliste Ndayishimiye.
Ni amafaranga yakwa abo baturage kugirango azifashishwe mu matora y’abadepite ateganijwe mu 2025. Buri rugo rugomba nibura gutanga amafaranga ari hagati ya 2000 na 5000 naho mu bakozi ba Leta ngo hari abahatirwa gutanga amafaranga ari hagati ya 300.000 na 500.000(FRB).
Nk’uko amakuru aturuka mu mujyi wa Kayanza abivuga, iki gikorwa cyo gukusanya ku gahato umusanzu w’iri shyaka ngo kigira ingaruka kuri buri wese haba ku miryango, abafite amaduka ndetse n’abadafite akazi.
Amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru SOSmedia Burundi, avuga ko ngo Abayobozi baherekeza Imbonerakure za CNDD-FDD) umuryango ku wundi bakomangira buri muturage bakamusaruramo ayo mafaranga.Bavuga ko batunguwe no kubona babwirwa ko imisanzu bakwa igamije gushyigikira ishyaka FDD-CNDD mu matora y’abadepite ateganyijwe mu 2025 kabone niyo ngo waba utari umurwanashyaka waryo.
Ikindi kintu cyatunguye abantu bose, harimo n’abarwanashyaka b’iri shyaka, ni ukuba umuntu ku giti cye atanga umusanzu w’amafaranga atagera ku 2000 frb ntabone inyemezabwishyu bityo bakaba basanga harimo ikibazo.
Umwe ati: " Ikindi giteye urujijo, niba utanze amafaranga 2000 y’u Burundi, ku nyemezabwishyu bandikaho ko utanze igihumbi cyo kimwe niyo watanga 5000 bandika ko utanze igihumbi bityo tukibaza aho ayo yandi ajya.
Nk’uko amakuru aturuka mu karere abitangaza, bamwe mu bashyigikiye CNL, ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, barwanyije iki cyemezo bavuga ko abaturage batazabona amafaranga yo gutanga mu mashyaka yabo ngo bongere babone ayo batanga no ku ishyaka riri ku butegetsi.
baturage ba Kayanza batangaza ko barambiwe imisanzu n’amafaranga ku gahato bashyigikira ishyaka rya perezida ryangiza ubukene gusa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *