skol

Burundi: Hirya no hino habonetse inzandiko z’abavuga ko bagiye guhirika Perezida Ndayishimiye

Yanditswe: Monday 02, Oct 2023

featured-image

Abarundi benshi babyutse batoragura inzandiko nyinshi,mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere,tariki ya 02 Ukwakira,z’abavuga ko bagiye guhirika ku butegetsi, Perezida Ndayishimiye.

Izi nzandiko zabonetse hirya no hino mu gihugu nko mu ntara ya Bujumbura-Rural, Kirundo, Muyinga, Rumonge.

Ababonye izo nyandiko,batangaje ko zanditswe n’umutwe w’abasirikare n’abapolisi ngo baharanira impinduka mu gihugu biyise #CMPCB.

Uwo mutwe uyobowe n’uwitwa Lieutenat Stanislas NDIHOKUBWAYO ari nawe washyize umukono kuri izo nzandiko,wanditse ko wagiye ahabona kugira wwamagane umugambi wo guhirika ubutegetsi ’Coup d’Etat’ urimo gutegurwa n’abasirikare n’abapolisi.

Uwo mutwe ariko wavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimye buruhije abarundi muri iki gihe ko rero urimo kwiga izindi nzira wakoresha uri kumwe n’abaturage kugira bamukure ku butegetsi nta maraso amenetse.

Ibyo bivuzwe mu gihe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, ikinyamakuru,IKIRIHO cyegereye ubutegetsi cyari cyatangaje ko gifite amakuru yizewe ko hari inyandiko bita "tract" zigiye gukwirakwiza mu gihugu cyose zamagana ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimye.

Imbere y’imbaga y’abarwanashyaka bari mu masengesho ategurwa n’ishyaka CNDD-FDD buri wa kane wa nyuma w’ukwezi mu ntara ya Gitega, Perezida Ndayishimiye yagize ati :"...Njyewe nahuye n’ibiteye ubwoba birengeje urugero ndababwiye! None nk’umuntu wateye umuntu ubwoba kugera aho anterefona ati "ndagusabye ngo ntuzaze n’indege , ngo ufate indege ikujyana muri Tanzaniya , nzahita nza kugutwara n’imodoka. Ngo ibyo bambwiye biteye ubwoba."

Ndayishimiye yakomeje agira ati :"Narakariye umujyanama wanjye, aho kujya kunkorera ‘note d’analyse’ ngo ambwire ukuri ahubwo yambwiye ibihuha kugira ngo mfate imyanzuro mibi."

Perezida Ndayishimiye akaba yarabwiye abarwanashyaka ba CNDD-FDD bari muri ayo masengesho ko umuntu wese ushaka kumutera ubwoba ,ngo yareka kwiruhiriza ubusa kuko ari kumwe n’Imana.

Ayo magambo Perezida Ndayishimiye yayavuze nyuma y’amakuru y’ibihuha yagiye atangwa avuga ko hari umugambi urimo gutegurwa wo kumuhirika ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa