skol
fortebet

Burundi: Minisitiri w’Intebe yamaganye ibyo kugirana umubano mwiza n’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 19, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe w’Uburundi Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko umubano we n’igihugu cy’u Rwanda itaraba myiza kuva muri 2015.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Minisitiri Bunyoni,yavuze ko yarangije kureba aho abaminisitiri be bagejeje bashyira mu bikorwa imigambi ya leta.

Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda "itaragenda neza kuko ibyo twasabye u Rwanda n’ubu ntirurabitanga."

Mu kwezi kwa karindwi, umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko ari "igitangaza" kubona u Rwanda rwoherezaMinisitiri w’intebe,Edouard Ngirente, kuruhagararira mu birori byo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bubonye ubwigenge.

Alain Guillaume Bunyoni yagarutse ku byo u Burundi bwashinje u Rwanda kuva mu 2015 harimo guha icumbi abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015

Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko abari bateguye guhirika ubutegetsi "guhera kuri general Godefroid Niyombare bageze mu Rwanda bakirwa nk’abami , ibyo birazwi".

Yagize ati"Ntacyo bakora hariya mu Rwanda ngo twebwe Abarundi ntitukimenye kuko dufiteyo incuti, tuvuga ururimi rumwe, ibyo rero ni ibintu bisanzwe bigaragara."

Ibyo u Rwanda rushinjwa n’u Burundi rurabihakana ,ahubwo narwo rushinja u Burundi ko abarurwanya bo mu mu mutwe wa FLN batera bava mu Burundi aho bafite ibirindiro.

Alain Guillaume Bunyoni, muri icyo kiganiro yabonetse akeye mu maso yambaye ishati yera,karavati itukura na costume yirabura.

Mu kuramutsa abanyamakuru bari bahari yashimiye Imana kuko ikimurindiye ubuzima,yongeraho ko kugeza ku isaha icyo kiganiro cyabereyeho yari ameze neza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa