skol
fortebet

Burundi: Perezida Ndayishimiye yabwiye amagambo akomeye abaminisitiri bashya

Yanditswe: Thursday 06, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, aragira inama abaminisitiri bose uhereye kuri Minisitiri w’Intebe yo kutigira igihangange no kurengera amategeko.
Yaburiye kandi uzafatwa anyereza imitungo y’igihugu ko atazihanganirwa.
Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko yifuza ko nta minisitiri cyangwa undi muyobozi wakongera kwigira igihangange kuko kuri we, nta n’umwe ari hejuru y’amategeko.
Ibi Minisitiri Ndayishimiye yabibwiye abaminisitiri bagize leta y’Uburundi, barimo Minisitiri w’Intebe (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, aragira inama abaminisitiri bose uhereye kuri Minisitiri w’Intebe yo kutigira igihangange no kurengera amategeko.

Yaburiye kandi uzafatwa anyereza imitungo y’igihugu ko atazihanganirwa.

Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko yifuza ko nta minisitiri cyangwa undi muyobozi wakongera kwigira igihangange kuko kuri we, nta n’umwe ari hejuru y’amategeko.

Ibi Minisitiri Ndayishimiye yabibwiye abaminisitiri bagize leta y’Uburundi, barimo Minisitiri w’Intebe n’abajyanama b’umukuru w’igihugu, mu mwiherero w’iminsi ibiri, w’abagize leta urimo kubera I Gitega ku murwa mukuru wa politike, watangiye mu ibanga, kuri uyu wa gatatu.

Mu kwezi gushize, umukuru w’igihugu yeguje uwari Minisitiri w’Intebe,Alain Guillaume Bunyoni.Amashyirahamwe yigenga, ndetse n’umukuru w’igihugu ubwe, bavuze ko yari asigaye yarigize ndakorwaho mu gihugu.

Perezida Ndayishimiye yibukije abagize leta nshya ko umukuru w’igihugu ari we wenyine ufata umwanzuro wa nyuma mu gihugu kandi ko ntawukwiye kumuhangara,umwanya yaba arimo wose.

Mu mpanuro yabahaye muri uwo mwiherero urangira kuri uyu wa kane, Perezida Ndayishimiye yavuze ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu,kurwanya ubwicanyi no kurwanya inyerezwa ry’umutungo wa leta, mu gihugu ari yo ntumbero nshya bihaye.

Abo bategetsi bahawe umurongo ngenderwaho, abenshi muri bo nta n’ukwezi kurashira bashyizwe mu myanya yabo.

Bashyizweho nyuma yo kweguzwa kwa Bwana Bunyoni guverinoma ye.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa