Burundi: Perezida Ndayishimiye yatangiye gufungura imfungwa ibihumbi 5 yababariye
Yanditswe: Monday 26, Apr 2021
Imfungwa zigera ku bihumbi 5 ziheruka kugirirwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, Evariste Ndayishimiye batangiye gufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021.
Ibi birori bikaba byabereye kuri gereza nkuru ya Mpimba byitabiriwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Evariste NDAYISHIMIYE aho yaboneyeho guha inama abarekuwe yo kubana neza n’abantu bazasanga hanze.
Yabasabye kandi kwibumbira mu makoperative kugira ngo nabo bazahite biteza imbere.
Abagore batwite,abafite abana kimwe (…)

Abagore batwite,abafite abana kimwe n’abagaragajwe ko bafite indwara zo mu mutwe na muganga, bose bakaba bagiye kurekurwa mu magereza.
Iteka rya perezida wa Repubulika y’Uburundi, Evariste Ndayishimiye, rivuga ko abamaze byibura imyaka itanu muri gereza bashobora gufungurwa, kereka abashobora kubangamira umutekano w’igihugu.
Abafungiwe ibyaha byo gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa rubanda nabo bashobora kurekurwa baramutse biyemeje gusubiza ibyo basahuye, inyungu zabyo, n’amagarama y’imanza zabo.
Muri make, abanyururu bashobora gutaha bose hamwe bagera ku 5,255, ni ukuvuga byibura 40% by’Abarundi bari mu magereza muri iki gihe.
Perezida Ndayishimiye yafashe iki cyemezo nyuma y’amezi abiri n’igice arekuye abanyamakuru bane b’ikinyamakuru Iwacu bafunzwe bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ibitekerezo
Iyo ugize imbabazi uba umuntu wumugabo kandi byanze bikunze nawe zirakugarukira courage Neva