Burundi: Perezida Ndayishimiye yavuze ku byo kumuhirika ku butegetsi bimaze iminsi bivugwa
Yanditswe: Monday 25, Sep 2023
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ageze mu gihugu mu ijoro ryo kuri iki cyumweru mu ijambo yatanze,yamaganye ibihuha byo guhirika ubutegetsi byakwirakwijwe igihe yari mu mahanga aho yari amaze ibyumweru bibiri.
Kuva kuwa 10 z’uku kwezi kwa Nzeri, Ndayishimiye yerekeje i Havana muri Cuba mu nama ya G77+China ahavuye akomereza i New York mu nama rusange ya ONU.
Hatarashira icyumweru kimwe agiye, ku mbuga nkoranyambaga hadutse ibihuha byo guhirika ubutegetsi bwe, ibihuha bitazwi neza aho byaturutse.
Mu ijambo yavuze ageze mu gihugu, Prezida Ndayishimiye yagize ati: “Baravuga ngo ‘Abarundi basiba guhinga ntibasiba kuvuga’, aho bashobora kuvuga ngo nshobora kubahagarika ntibashobore gukora bose bagume mu bihuha, ugakomeza kubaha ibihuha, bagasiba gukora, inzara ikabamara ejo.”
Ndayishimiye avuga ko ibi bihuha byazanywe n’abahora bashaka “kwanduza u Burundi kuko babona bwongeye kugira ijambo mu mahanga”.
Ati: “Abo rero nibo uzasanga bavuga bati ‘none tugire dute? Ntitwajya kubeshya mu mahanga ibyo duhora tubeshya nubwo hari ababibeshyuza, reka basi dukure umutima Abarundi bagire umutima uhagaze.”
u Burundi ni kimwe mu bihugu byavuzwemo ihirikwa ry’ubutegetsi ‘coups d’État’ ryinshi muri Afrika – ubaruye izashobotse n’izaburijwemo zose hamwe ni 11.
Ndayishimiye yagize ati: “Kera twaciye muri ibyo,ubu dufite imitima iri hamwe, uraryama uziko urabyuka ukajya ku bikorwa,abanebwe ni babandi bavuga ngo ikiganiro gisumba ikivi,bigira muri ibyo bihuha, ariko ubu ndagira mbasabe ntihagire umuntu uzongera guhahamuka ngo yumvise ibintu, wowe vuga ibyo wabonye.”
Uretse ibyatangajwe na Perezida Ndayishimiye, kuri iki cyumweru,Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano yatanze ubutumwa ku rubuga X yamagana ibyo bihuha,nyuma y’icyumweru bitangiye kuvugwa.
Iyi Minisiteri yavuze ko bahumurije abaturage bose “ko nta nzu irimo gushya, amahoro n’umutekano ni byose mu gihugu. Ntihagire uha agaciro ibyo bihuha bibatesha umutwe, bume gusa ibyo abayobozi babo bababwiye.”
Ndayishimiye nawe yagize ati: “baravuze ngo “ujya kuba mu Burundi agira amaso ntagira amatwi”, none kubera iki twahise tumera amatwi maremare aho gukanura maremare?... tugire amaso maremare. [Ukomeje] kumva ibihuha waherayo.”
Yongeyeho ati: “…Ngomba kubamenyesha kuko mukomeje ibyo, kumvira ibyo ejo tuzasonza dukomeze twicare…"
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *