skol
fortebet

Burundi: Perezida Ndayishimiye yiyemeje gufungura imfungwa nyinshi, 558 zaraye zirekuwe muri Rutana

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye, yaraye arekuje imfungwa 558 muri gereza nkuru yo mu ntara ya Rutana, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu, muri gahunda yaraye atangije yo kurekura imfungwa zifungiwe ibyaha bito.

Sponsored Ad

Mu ijambo rye, Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye incuti z’izi mfungwa zaraye zirekuwe kutihorera,anasaba aba nabo guhindura imyitwarire kugira ngo babane mu mahoro n’abandi, bongere batangire ibikorwa by’iterambere batekanye.

Umubare nyirizina w’abagiye kurekurwa ntiwashyizwe hanze ariko abategetsi bakavuga ko hagiye gukorwa iperereza mu magereza yose y’igihugu kugira abandi bazagende barekurwa buhoro buhoro.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu, CNIDH, ivuga ko mu bantu ibihumbi 13 bafunzwe, ibihumbi bitandatu bafunzwe nta dosiye ibafunze bafite.Ivuga kandi ko kugeza ubu, abantu 136 bafunzwe bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe.

Sixte Vigny Nimubona, umukuru wa CNIDH, yabivuze ejo ku wa mbere imbere y’inteko ishingamategeko y’Uburundi ubwo yarimo atanga icyegeranyo cy’ibyo Komisiyo yagezeho mu mwaka wa 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa