skol
fortebet

Byinshi ku buzima bwa Perezida Samia Suluhu Hassan urasura u Rwanda

Yanditswe: Monday 02, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Samia Suluhu Hassan ni perezida wa gatandatu wa Tanzania, na perezida wa mbere w’umugore wa Tanzania. Mu mezi ane gusa ku butegetsi hari ibigaragara yahinduye, ahanini ku cyorezo cya Covid-19 no mu bubanyi n’amahanga.

Sponsored Ad

Uyu munsi ateregejwe i Kigali mu Rwanda, igihugu cya gatanu - nyuma ya Uganda, Kenya, Mozambique, Burundi - agiye gusura muri iki gihe amaze ku butegetsi.

Samia w’imyaka 61, ubu niwe mugore wenyine muri Africa ukuriye igihugu mu rwego rwa politiki - kuko perezida wa Ethiopia ahanini ari uw’icyubahiro.

Yaje yiyongera ku rutonde rutoya rw’abagore bategetse ibihugu byabo kuri uyu mugabane.

Yari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, yasimbuye Perezida John Magufuli wapfuye mu kwezi kwa gatatu, leta igatangaza ko yazize ibibazo by’umutima.

Mama Samia nk’uko bakunze kumwita, ni Perezida wa kabiri mu mateka ya Tanzania ukomoka mu birwa bya Zanzibar, uwa mbere yari Ali Hassan Mwinyi, wategetse Tanzania imyaka 10, kuva mu 1985 kugeza mu 1995.

Ibindi kuri Mama Samia?

Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2015, Samia Hassan Suluhu wiyamamazaga nk’uwaba Visi Perezida ku itike y’ishyaka CCM, yagaragaye aherekejwe n’imodoka z’abahanzi benshi bakomeye bo muri Tanzania.

Mbere yaho, benshi baramutinyaga kubera kumwubaha - ariko, nk’uburyo bwo kwiyegereza abayoboke, abasaba ikintu kimwe gusa: kumwita ’Mama’.

Kuva icyo gihe, inkingi yari ibatandukanyije irasenyuka, ibikorwa bye byo kwiyamamaza biritabirwa cyane - bitandukanye n’ibyari bimenyerewe mbere mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa visi perezida.

Abatanzania benshi bamumenye cyane kurushaho ubwo yagirwaga uwungirije umukuru w’akanama ko mu nteko ko gutegura itegekonshinga rishya mu 2014.

Kubera ko inteko yatangazaga ibikorwa bitandukanye kuri televiziyo birimo kuba, kandi n’Abanyatanzania benshi bafite amatsiko yo kumenya ibirimo kuba, isura ya Samia yatangiye kumenyerwa mu maso ya benshi ndetse n’ubushobozi bwe bwo kuyobora burigaragaza.

Ubwo CCM yatsindaga amatora rusange yo mu 2015 - avugwa ko ari yo ya mbere yabayemo guhatana cyane mu mateka y’iki gihugu, Samia yanditse amateka aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya wa Visi Perezida kuva Tanzania yatangira kubaho nk’igihugu.

Mu bikorwa bisanzwe bya politike byo mu nteko muri icyo gihe, Samia yari azwiho kugira ubushobozi bwo gutuza - no mu gihe mu nteko y’icyo gihe hari harimo umwuka mubi w’imikorere, kandi ngo akamenya no kuvugana n’abantu bose.

Mama Samia yashakanye n’umugabo we Hafidh Ameir mu 1978, babyaranye abana bane.

Umwana we uzwi cyane ni uwitwa Wanu, uyu akaba ari umudepite mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.

Samia afite impamyabumenyi mu bukungu (cyangwa ubutunzi mu Kirundi) yo ku rwego rwa ’postgraduate diploma’ yakuye kuri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Yize kandi imitegekere kuri Kaminuza ya Mzumbe muri Tanzania.

Madamu Samia avuga ko inzira yanyuzemo itari yoroshye nkuko hari ababivuga.

Ati: "Urugendo rwanjye muri politike rwabaye rurerure kandi rurimo n’inyungu. Si ibintu byoroshye gukorera umuryango wawe ugakomeza n’ubuzima bwa politike, kwiga n’izindi nshingano zo mu kazi".

Abandi bagore babaye ba Perezida muri Afurika

1993 - Sylvie Kinigi - Perezida w’inzibacyuho (w’imfatakibanza) w’u Burundi, nyuma y’iyicwa rya Melchior Ndadaye

2006-2018 - Ellen Johnson Sirleaf - Perezida watowe wa Liberia

2009 - Rose Francine Rogombé - Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, nyuma y’urupfu rwa Omar Bongo

2012 - Monique Ohsan Bellepeau - Perezida w’inzibacyuho wa Mauritius (Maurice), nyuma yo kwegura kwa Sir Anerood Jugnauth

2012-2014 - Joyce Banda - Perezida wa Malawi, nyuma y’urupfu rwa Bingu wa Mutharika

2014-2016 - Catherine Samba-Panza - Perezida w’inzibacyuho wa Centrafrique

2015-2018 - Ameenah Gurib-Fakim - Perezida wa Mauritius (Maurice), watowe n’inteko ishingamategeko

2018 kugeza ubu: Sahle-Work Zewde - Perezida wa Ethiopia, watowe n’inteko ishingamategeko.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa