skol
fortebet

CEDEAO yatangiye kwingingira Mali, Burkina Faso na Niger kugaruka mu muryango

Yanditswe: Thursday 06, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi atatu yongeye gutorerwa kuba umuyobozi wa Ghana, John Dramani Mahama yari mu ruzinduko rw’akazi i Abidjan ku wa Gatatu, aho yavuganye na mugenzi we Alassane Ouattara. Ku murongo w’ibyigwa: gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ubufatanye mu bukungu n’ibibazo by’umutekano mu karere. Ikirenze byose, abakuru b’ibihugu byombi batangiye gusaba Mali, Burkina Faso na Niger kongera gusubira mu Muryango wa CEDEAO.

Sponsored Ad

Cote d’Ivoire na Ghana, ibihugu bibiri bikomeye muri ECOWAS, byagaragaje icyifuzo bihuriyeho: ibihugu byo mu Muryango Alliance des États du Sahel (Mali, Burkina Faso na Niger bigomba gusubira mu muryango w’akarere.

Kuri Alassane Ouattara na John Dramani Mahama, ubumwe bw’ibihugu 15 ni ngombwa mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu n’umutekano bigenda byiyongera nkuko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Perezida wa Cote d’Ivoire asaba ubuhuza bwa mugenzi we wo muri Ghana yagize ati: “Turakwizeye, Bwana Perezida, ko mu biganiro uzagirana n’ibi bihugu by’abavandimwe, ushobora kubemeza ko baguma muri CEDEAO, kubw’ejo hazaza h’abaturage ba Afurika y’Iburengerazuba. »

John Dramani Mahama we yemera ko ritararenga. Arashaka kwizera ko bishoboka ko ibihugu byiyomoye ku muryango bigashinga uwabyo byagaruka.

Ati: “Biracyashoboka kugarura ibihugu bivandimwe byacu mu rugo. Nibyiza kuba itsinda rya 15 kuruta itsinda rya batatu. Ibi n’ibihugu bifite akamaro ku butaka bw’akarere. »

Ubutumwa bwatangajwe mu gihe CEDEAO yahaye AES amezi atandatu y’inyongera yo kongera gutekereza ku gusubira mu muryango. Ariko ku ruhande rwa Bamako, Ouagadougou na Niamey, abategetsi b’abasirikare bakomeje gutsimbarara ku cyemezo cyabo kandi bemeza ko kwisubiraho bidashoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa