skol
fortebet

Chelsea irashaka kungukira ku bukene bwa FC Barcelona ikayiguramo rutahizamu

Yanditswe: Wednesday 07, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea FC yamenye ibibazo ikipe ya FC Barcelona irimo by’uko ishobora kunanirwa kwandikisha abakinnyi bayo bashya bitewe n’umushahara uremereye ihemba ariyo mpamvu yafashe umwanzuro wo kugura rutahizamu wayo Antoine Griezmann.

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelone idahagaze neza ku bijyanye n’amikoro, ifite ihurizo ryo gukemura ikibazo cy’umubare w’imishahara ihemba wamaze kurenga uwemewe muri La Liga ariyo mpamvu itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya.

Kugira ngo yemererwe kwandikisha abakinnyi bashya iherutse kugura yongereho na Lionel Messi ushobora kongera amasezerano,irasabwa kugurisha abakinnyi ifite bahembwa akayabo.

Ku isonga rero,irashaka kugurisha Antoine Griezmann ariyo mpamvu na Chelsea yasamiye hejuru aya makuru.

Mu rwego rwo kuringaniza ibitabo by’imishahara yabo,FC Barcelona iri kugenda irekura abakinnyi aho barimo Junior Firpo,Trincao n’abandi bagiye,ubu hasigaye Antoine Griezmann.

Iyi kipe irashaka kugurisha kandi FC Barcelone ndetse kuri ubu amaso yayerekeje ku bandi batatu ishobora kugurisha barimo Samuel Umtiti, Philippe Coutinho na Miralem Pjanić kugira ngo ishake uko igabanya miliyoni 171£ ku mishahara yayo.

Chelsea biravugwa ko yemeye kugura Griezmann ndetse yiteguye kumuha nimero 8 cyane ko ngo iyi kipe ititeguye kugarura Ross Barkley uyambara watijwe muri Aston Villa.

Bivugwa kandi ko ubundi buryo buri gutekerezwa ari ukugabanyiriza imishahara abahembwa menshi barimo Gerard Piqué, Jordi Alba, Sergi Roberto, Sergio Busquets, Antoine Griezmann na Ousmane Dembélé.

Abakinnyi bashya FC Barcelona iheruka kugura barimo Sergio Agüero, Memphis Depay, Emerson na Eric García.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa