skol
fortebet

Cote d’ Ivoire: Perezida Alassane Ouattara arasaba abasirikare b’ igihugu cye gucururuka

Yanditswe: Sunday 08, Jan 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara, yemeye gutega amatwi abasirikare b’ iki gihugu anabasaba gucururuka bagasubira mu nkambi.
Ni nyuma yaho kuva tariki 6 Mutarama aba basirikare bari bavuye mu nkambi zabo bakirara mu mihanda basaba Leta kubongeza imishahara no kubaha amazu yo kubamo.
Minisitiri w’ ingabo wa Cote d’ Ivore Alain-Richard Donwahi, nawe yarekuwe nyuma yo gufatwa n’abasirikare batashimye ibyo bumvikanye, bakamugumana amasaha menshi.
Bwana Donwahi niwe wari uyoboye (...)

Bwana Donwahi niwe wari uyoboye ibiganiro n’abo basirikare mu mujyi wa Bouake, aho imigumuko yatangiriye kuwa gatanu.

Hagati aho abasirikare batangiye kuva mu mihanda yo mu mujyi wa Bouake. Bouake niwo mujyi wa kabiri mu mijyi ikomeye mu gihugu cya Cote d’ Ivoire.

Kuva mu mihanda kw’ aba basirikare bibaye nyuma yaho Perezida Alassane ouattra atangarije ko yamaze kumvikana na bo ku byo basaba Leta.

BBC yanditse ko mu gihugu hose abasirikare bari bivumbuye. Gusa ngo kuri ubu ngo ubuzima bwongeye kuba ubusanzwe, imihanda n’ amaduka byongeye gukora nk’ uko bisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa