skol
fortebet

CPAC: Inama y’Abanyapolitiki Bagendera ku Matwara y’Abakurambere

Yanditswe: Friday 21, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Visi-Perezida JD Vance kuri uyu wa kane yafunguye mu nkengero z’umurwa mukuru Washington D.C. inama ngarukamwaka y’abanyapolitiki bagendera ku matwara y’abakurambere bita “Conservative Political Action Conference” cyangwa CPAC mu magambo magufi.

Sponsored Ad

Iri huriro ryatangijwe bwa mbere na mbere mu 1974 n’ishyirahamwe ryitwa “American Conservative Union” riharanira guteza imbere ibiterezo n’imigambi bya politiki bya ba sekuru na ba sekuruza.

Ni iry’Abanyamerika ariko iyi nama, igomba kumara iminsi itatu, yatumiye kugirango bavugemo ijambo n’abayobozi b’amahanga nabo bafite amatwara amwe, barimo perezida w’Argentina Javier Milei, minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Giorgia Meloni, minisitiri w’intebe wa Slovakiya Robert Fico, Liz Truss wigeze kuba minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, n’uwahoze ari minisitiri w’intebe wa Polonye, Mateusz Morawiecki.
Mu byo bahurizaho harimo kurwanya abimukira. Kuri Visi-Perezida Vance, nk’uko yabivuze mw’ijambo ryo kuyifungura, iki ni cyo “cyago cya mbere kw’isonga” cyugarije ibihugu byabo.

Biteganyijwe ko na Perezida Trump nawe aza kugeza disikuru kuri iyi nama. Umutegarugoli Kari Lake, Perezida Trump yagennye kuzaba umuyobozi wa Radiyo Ijwi ry’Amerika, nawe arafata ijambo kuri uyu wa gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa