skol
fortebet

Depite yasabye ko BBC icibwa muri Kenya

Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Imiryango ikomeye iharanira uburenganzira bwa muntu yongeye gusaba ko hakorwa amaperereza ku bwicanyi bwakorewe abigaragambyaga bishwe n’abashinzwe umutekano ba Kenya mu myigaragambyo yo muri Kamena (6) umwaka ushize yo kwamagana inyongera ku misoro.

Sponsored Ad

Ibi bikurikiye inkuru y’icukumbura ya BBC Africa Eye, yashyize ku karubanda abashinzwe umutekano bishe barashe abigaragambyaga batatu ku nteko ishingamategeko ya Kenya, ibyutsa uburakari mu baturage no gusaba ubutabera.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ya Kenya (KHRC) yavuze ko abashinzwe umutekano bamenyekanye muri iyo nkuru mbarankuru bakwiye "guhangana n’amategeko [kuburanisha]".

Umuvugizi wa leta ya Kenya yasubije avuga ko "ubuzima bw’umuntu wese ni ubw’ingenzi", ko urwego rugenzura imikorere ya polisi rurimo gukora iperereza ndetse yanenze BBC ku gukora inkuru mbarankuru "irimo uruhande rumwe".

Isaac Mwaura yagize ati: "Bariya bakoze iriya nkuru mbarankuru bagakwiye kuba barashatse kumenya icyo leta ibitekerezaho...kugira ngo bashobore kuba batabera ndetse nta ruhande babogamiyeho."

"Urugero, bagaragaza inteko ishingamategeko irimo gutwikwa, ariko ntibagaragaza urimo kubikora; basa nk’abapfobya ibyangijwe mu nteko ishingamategeko."

Yemeye ko abigaragambyaga bari bafite impungege zumvikana ku mushinga w’ingengo y’imari ariko yagize ati: "Ntidushobora kugira igihugu kinayobowe mu kajagari n’urugomo."

BBC yari yasabye leta ya Kenya kugira icyo ivuga muri iyo nkuru mbarankuru.

Iyo nkuru mbarankuru yavuzweho by’akanya gato mu nteko ishingamategeko ku wa kabiri, ubwo Depite John Kiarie yashinjaga BBC "gutiza umurindi gahunda y’amahanga".

Undi Depite, Millie Odhiambo, yavuze ko leta n’inteko ishingamategeko bikwiye guhangana "mu bwitonzi" n’ingaruka z’imyigaragambyo, bitarinze kuniga itangazamakuru.

Odhiambo yagize ati: "Inkuru mbarankuru ya BBC yateje uburakari bwinshi kurushaho mu rubyiruko... Ntushobora guhagarika itangazamakuru."

Mu gusubiza kuri iyo nkuru mbarankuru mbere yuko itangazwa, polisi ya Kenya yavuze ko idashobora kwikoraho iperereza, yongeraho ko urwego rwigenga rugenzura imikorere ya polisi (ruzwi nka IPOA, mu mpine y’Icyongereza) ari rwo rukora iperereza igihe polisi ishinjwe kugira imikorere mibi.

Igisirikare cya Kenya (KDF) cyabwiye BBC ko urwego rwa IPOA nta busabe na bumwe rurakigezaho bwo gukora iperereza ku musirikare wacyo n’umwe mu bari bari mu bikorwa (operations) byo ku nteko ishingamategeko.

Inkuru mbarankuru ya BBC Africa Eye yiswe ’Inteko Ishingamategeko y’Amaraso’ cyangwa ’Blood Parliament’, yahishuye ukuntu abashinzwe umutekano bakoranye ubugome mu myigaragambyo y’urubyiruko rwiraye mu nteko ishingamategeko ku itariki ya 25 Kamena mu 2024, ku munsi abadepite batoye bemeza umushinga w’ingengo y’imari wateganyaga inyongera ku misoro.

Uwo mushinga w’ingengo y’imari wateje impaka wari ugamije gutuma leta ibona miliyari 2.7 z’amadolari y’Amerika yavugaga ko yari icyeneye kugira ngo igabanye kugirwa n’inguzanyo z’amahanga - ariko wari wateje imyigaragambyo henshi.

Ryifashishije amakuru ari ku mbuga za internet n’ibyo abantu batangaje, isesengura rya BBC ryagenzuye amafoto arenga 5,000 rishobora kumenya abashinzwe umutekano bari bambaye imyenda y’akazi ibaranga - umupolisi n’umusirikare - barashe bakica abigaragambya batatu batitwaje intwaro ku nteko ishingamategeko.

Igikorwa kigari cy’abashinzwe umutekano cyo guhashya urukurikirane rw’imyigaragambyo y’abamaganaga umushinga w’ingengo y’imari, cyiciwemo abantu nibura 65, kiviramo abandi 89 kunyuruzwa ku ngufu, naho ababarirwa mu bihumbi batabwa muri yombi, nkuko Amnesty International ibivuga.

Leta ya Kenya yavuze ko abapfuye ari 42.

Ku wa mbere, BBC yavuze ko yaretse igikorwa cyihariye cyo kwerekana iyo nkuru mbarankuru mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya "kubera igitutu cy’abategetsi".

Umuvugizi wa BBC yagize ati: "Turatengushywe cyane kuba tutashoboye gusangiza iyi nkuru mbarankuru n’ikiganiro cyo mu itsinda nkuko byari biteganyijwe."

Umuvugizi wa BBC yongeyeho ati: "Hagati aho, abantu bashobora kureba filime kuri shene yo kuri YouTube ya BBC Africa."

Amnesty International yavuze ko iyo nkuru mbarankuru ishimangira raporo uwo muryango watangaje mbere, irimo ko habayeho "ikoreshwa ry’imbaraga zica ritari ngombwa kandi rirenze urugero ku bigaragambya".

Uwo muryango wasabye polisi n’igisirikare "gutangaza ku mugaragaro ingamba zirimo gufatwa zijyanye n’ibyagezweho n’inkuru y’icukumbura ya BBC".

Uwo muryango wanashishikarije Abanya-Kenya gushyira umukono ku busabe bwuko habaho iperereza ku bwicanyi bwakozwe mu gihe cy’imyigaragambyo yiswe iyo kwigarurira inteko (cyangwa #OccupyParliament).

Umuryango KHRC wavuze ko inkuru mbarankuru ya BBC yahishuye ukuntu "abagizi ba nabi bakorera kuri gahunda bambara imyenda ya polisi n’igisirikare" bagabwe "kwica Abanya-Kenya b’inzirakarengane".

Uwo muryango wavuze ko "uburyozwacyaha buri kuri [Perezida William] Ruto, ugomba kuryozwa izi mpfu".

Abanya-Kenya bagaragaje uburakari ku mbuga za internet, botsa igitutu leta ngo iryoze abashinzwe umutekano kwica no gukomeretsa abigaragambyaga mu mahoro.

Mbere, Ruto yashyigikiye polisi ku birego by’ubugome ndetse aherutse kuburira Abanya-Kenya kwirinda kugira icyo bavuga ku bibazo bya gisirikare.

Polisi na yo yakomeje guhakana kugira uruhare mu ishimutwa n’ubwicanyi. Nta mupolisi n’umwe wari washyirirwaho ibirego.

Ku wa mbere, nyuma y’itangazwa ry’iyo nkuru mbarankuru ya BBC Africa Eye, urwego IPOA rugenzura imikorere ya polisi rwatanze amakuru mashya ku maperereza.

Urwo rwego rwahishuye ko kugeza ubu, mu mpfu 60 rurimo gukoraho iperereza, impfu 41 muri zo zijyanye n’ibikomere byatewe n’amasasu.

Urwego IPOA rwavuze ko rumaze kurangiza amaperereza 22, mu gihe rurimo gukora andi 36, naho impfu ebyiri ubu zikaba ziri mu nkiko.

Urwo rwego rwavuze ko rwakiriye dosiye 233 z’abakomerekeye muri iyo myigaragambyo.

Mu itangazo ryasohoye, ihuriro nyamukuru ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya ryavuze ko "iyicwa ry’abigaragambya mu mahoro ryari rigambiriwe ndetse ryatangiwe uruhushya n’inzego zo hejuru cyane".

Mwaura yavuze ko iyo nkuru mbarankuru ya BBC ishobora guteza ibyago byo "gushishikariza Abanya-Kenya gukora urugomo".

Hari na depite wasabye ko BBC icibwa muri Kenya.

Depite George Peter Kaluma yavuze ko iyo nkuru mbarankuru y’iminota 37 iteje ibyago byo "guhungabanya" igihugu.

Ariko Senateri Edwin Sifuna yashyigikiye iyo nkuru mbarankuru, avuga ko nta "bihimbano" biyirimo.

Sifuna yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ati: "Tugomba gushishikariza ko izi nkuru zivugwa mu mfuruka [nguni] zose ku bw’ukuri n’ubutabera. Abo bibangamiye barimo kurwana n’imitimanama yabo bwite kandi ibyo nta cyo dushobora kubibafashamo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa