skol

Doha: AFC/M23 na Leta ya RDC biracyaganira ku iyubahirizwa ry’amahame

Yanditswe: Wednesday 03, Sep 2025

featured-image

Intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 riburwanya ziracyari i Doha muri Qatar, mu biganiro ku iyubahirizwa ry’amahame aganisha ku masezerano y’amahoro.

Izi ntumwa zagiye i Doha hagati muri Kanama 2025 mu gihe impande zombi zari zikomeje gushinjanya kutubahiriza ibikubiye muri aya mahame yashyizweho umukono tariki ya 19 Nyakanga, cyane cyane guhagarika imirwano burundu no kurekura imfungwa.

Ibyo byasobanuwe n’Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ubukungu n’imari, Freddy Kaniki Rukema, tariki ya 22 Kanama, agira ati “Hagiyeyo abantu babiri, bagenda bafite ubutumwa bwo kwiga ikibazo cy’ifungurwa ry’imfungwa n’icyo guhagarika imirwano.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wa tariki ya 2 Nzeri, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC wari uyoboye intumwa z’igihugu cyabo zitabiriye ibiganiro by’ibanze i Doha, Jacquemain Shabani, yasobanuye ko intumwa zikiganira ku iyubahirizwa ry’amahame.

Minisitiri Shabani yagize ati “Gahunda irakomeje. Ndahamya ko itsinda rihagarariye Guverinoma rikiri i Doha, kandi rikorana n’umuhuza Qatar buri munsi. Habaye ibiganiro ku itangazo ry’amahame, guhera ku ngamba zirema icyizere zirimo ikibazo cyo kurekura imfungwa.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko ibiganiro ku irekurwa ry’imfungwa byarangiye, hakurikiraho ibirebana no guhagarika imirwano, ariko ntiyavuze niba impande zombi zarumvikanye kuri iyi ngingo ya mbere.

Ati “Bagiye ku ngingo ya kabiri irebana n’ihame ryo guhagarika imirwano, kandi ibiganiro birakomeje kuri iki kibazo.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 1 Nzeri, AFC/M23 yatangaje ko Leta ya RDC itararekura abantu 700 barimo abanyamuryango b’iri huriro n’abakekwaho kuba abanyamuryango baryo, kandi ko ingabo zayo zikomeje ibikorwa by’ubushotoranyi.

AFC/M23 yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC adashaka amahoro, kandi ko ingabo ze nizikomeza kugaba ibitero ku basivili no ku birindiro byayo, izasenyera ikibi aho gituruka mu buryo bukwiye.

Amahame yashyizweho umukono tariki ya 19 Nyakanga ntiyubahirizwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa