skol
fortebet

Donald Trump yashidikanyije ku buzima bwo mu mutwe bw’uwo bahanganye Kamala Harris

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko ashidikanya ku bushobozi Visi Perezida Kamala Harris afite bwo gutekereza no kwibuka.

Sponsored Ad

Mu butumwa Trump yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe (Truth Social), yagaragaje ko Kamala atashoboye gusubiza ibibazo yabajijwe mu kiganiro 60 Minutes cyo kuri CBS, asaba ko yakorerwa isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe.

Yagize ati “Ibikorwa bye bituma umuntu atekereza ko ibintu byazambye cyane. Yewe na 60 Minutes na CBS, kugira ngo barinde Kamala wabeshyaga, yatanze igisubizo gihabanye n’ikibazo yabaga abajijwe.”

Trump yatangaje ko no mu gihe Kamala abajijwe ibibazo byoroshye, asubiza atinze, kandi ngo ni ikibazo afite kuva mu 2021 ubwo yatangiraga inshingano nka Visi Perezida wa Amerika.

Ati “Ikindi, agenda gake, akagaragaza n’intege nke iyo asubiza n’ibibazo byoroshye cyane. Ibi twabinyuzwemo mu myaka hafi ine, ntabwo dukwiye kongera kubibamo!”

Abaganga ba Kamala bamusuzumye uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze, bemeza ko ameze neza cyane. Uyu munyapolitiki yabishingiyeho, asaba ko na Trump yakwisuzumisha mu gihe yaba yemera ko Abanyamerika bamenya niba yashobora kuyobora Amerika.

Donald Trump na Kamala Harris ni bo bakandida bitezweho ihatana rikomeye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2024. Abandi bakandida ni Jill Stein na Chase Oliver.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa