DR Congo: i Goma harimo kuba imyigaragambyo yo ‘gufunga umujyi’
Yanditswe: Monday 26, Sep 2022
Ibikorwa byinshi mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu ya ruguru byafunze none kuwa mbere nyuma y’ubusabe bwa rimwe mu mashyirahamwe agize sosiyete sivile ko abantu bigaragambya muri ubu buryo.
Ibikorwa byinshi mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu ya ruguru byafunze none kuwa mbere nyuma y’ubusabe bwa rimwe mu mashyirahamwe agize sosiyete sivile ko abantu bigaragambya muri ubu buryo.
Emma Mirova utuye muri uyu mujyi yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abantu benshi batinye kujya mu mirimo yabo kandi ko mu duce tumwe twa Goma nka Ndosho na Majengo habaye gukozanyaho hagati ya polisi n’urubyiruko rwafunze imihanda.
Umukuru wa Goma we avuga ko ibintu biri mu buryo muri uyu mujyi kandi inzego z’umutekano zabujije ibikorwa by’urugomo, nk’uko Radio okapi ibivuga.
Umuryango wa gisivile witwa Lutte Pour Le Changement (LUCHA) wari wasabye abatuye Goma kumara iminsi ibiri, guhera kuwa mbere, nta gikorwa na kimwe bajyamo, ibizwi nka ‘Ville Morte’.
LUCHA yasabaga uku kwigaragambya kubera impamvu eshatu:
– Kwamagana kuba M23 imaze iminsi 100 ifashe Bunagana
– Gusaba ko ingabo za MONUSCO zigenda
– Kuvanaho ibihe bidasanzwe (état de siege) muri iyi ntara
Ibinyamakuru byo muri DR Congo bivuga ko komiseri mukuru wa polisi akaba n’umukuru w’umujyi wa Goma, Kabeya Makosa François, yohereje amatsinda y’abantu gushishikariza abaturage kujya mu bikorwa byabo nta kibazo.
Mirova yabwiye BBC ko nawe ari iwe yabonye umuntu uvugira mu ndangururamajwi ahamagararira abaturage kujya mu bikorwa byabo, ku busabe bw’umukuru w’umujyi.
Gusa uyu muturage wa Goma avuga ko hagati mu mujyi wa Goma ibikorwa by’ubucuruzi byinshi bifunze kuva mu gitondo kuwa mbere.
Avuga kandi ko amashuri yahise yohereza mu rugo abana bari baje kwiga, mu gihe ababyeyi batari bacye bo bari bahisemo kutohereza abana kwiga.
Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma kenshi yagiye ihindukamo urugomo n’ubusahuzi.
Mu kwezi kwa Nyakanga(7) imyigaragambyo ikomeye i Goma no mu yindi mijyi nka Butembo – yo kwamagana MONUSCO – yiciwemo abantu bagera kuri 36, nk’uko abategetsi babitangaje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *