skol
fortebet

DR Congo: Perezida tschisekedi niwe ugiye kuyobora ibihugu SADC

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17-18 kanama 2022, I Kinshasa harabere inama y’abakurur b’ibihugu bahuriye mu Ishyirahamwe rigamije iterambere ry’ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo (SADC)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17-18 kanama 2022, I Kinshasa harabere inama y’abakurur b’ibihugu bahuriye mu Ishyirahamwe rigamije iterambere ry’ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo (SADC)

N’inama igiye kuba ku ncuro ya 42, aho biteganijwe ko Perezida Felix Tshisekedi ahabwa inkoni y’ubushumba kuri uyu mu ryango, agasimbura Lazarus Chakwera wa Malawi urangije mandate ye.

Kubyo bamaze kugeraho Congo Kinshasa ifitanye umubano wihariye n’igihugu cya Malawi, ushingiye ku bucuruzi, guhererekanya ibicuruzwa no gufashanya mu bya politiki.

Guha perezida wa Congo kuyobora SADC bivuze ko agiye guhangana n’iminshinga iri shyirahamwe ryatangirije irimo gukuraho imbogamizi mu migenderanire y’ibihugu birigize.

Koroshya gutanga visa mu baturage bakora ingendo muri bimwe muri ibyo bihugu, no gukuraho imogamizi z’umutekano muke uvugwa muri ibyo bihugu ushobora kubangamira iterambere ry’ubucuruzi bagamije.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu basaga 12, ifite insanganyamatsiko igira iti”guteza imbere inganda hagamijwe kuzamura ikigero cy’ubukungu bushingiye ku mutungo kamere w’amabuye y’agaciro no guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka byose biha amahirwe umuturage uteye imbere”

Ni inama ngaruka mwaka ihuza ibihugu 16 bigize umuryango SADC birimo
Angola
Botswana
Comores
République démocratique du Congo
Eswatini
Le Lesotho
Madagascar,
Malawi
Maurice
Mozambique
Namibie
Seychelles
Afrique du Sud
République-Unie de Tanzanie
Zambie
Zimbabwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa