DR Congo: Tshisekedi yategetse Guverineri wa Kivu y’Epfo gukomeza agategekera i Uvira
Yanditswe: Thursday 27, Feb 2025

Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko akorera i Uvira, kandi ibiro bya perezida w’iki gihugu bivuga ko Perezida Tshisekedi yamutegetse gukomeza gutegekera muri uyu mujyi.
Guverineri Jean-Jacques Purusi ku wa gatatu yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa mu biro bye, ni nyuma y’uko mu byumweru hafi bibiri bishize Purusi n’abamufashaga gutegeka Intara ya Kivu y’Epfo bahunze ugusatira kwa M23 bakava muri Bukavu – umurwa mukuru w’iyi ntara.
Mu butumwa yatangaje, Purusi – usanzwe ari umwalimu muri za kaminuza – yavuze ko ubu akorera i Uvira "mu gihe dutegereje ko tubasha gusubirana intara yose".
Kuva Bukavu yafatwa na M23, umujyi wa Uvira waranzwemo umutekano mucye abahatuye bavuga ko watewe n’imirwano hagati y’ingabo za leta zahahungiye zivuye i Bukavu n’abarwanyi ba Wazalendo zasanze muri uyu mujyi bagashaka kwambura intwaro ingabo bazishinja guta urugamba.
Mu cyumweru gishize ubwo umutwe wa M23 wamanutse ugafata umujyi muto wa Kamanyola uri hafi y’umupaka wa DR Congo, Burundi n’u Rwanda ibintu byarushijeho kumera nabi i Uvira.
Amashusho amwe yagaragaje ingabo za leta na bamwe mu bategetsi burira ubwato bivugwa ko bahungiye i Kalemie - umujyi na wo uri ku kiyaga Tanganyika mu ntara ya Tanganyika.
Abaturage babarirwa mu bihumbi za mirongo na bo bahungiye hakurya i Burundi. Hagati aho ntibyari bizwi neza niba Guverineri Purusi yaragumye i Uvira cyangwa na we yarahunze, kugeza mu ijoro ryacyeye yemeza ko akorera i Uvira, ibyo BBC itabashije kugenzura mu buryo bwigenga.
Aimable Muhasha umuturage uri i Uvira, yabwiye BBC kuri uyu wa kane ko muri iyi minsi ishize umujyi urimo ndetse ibikorwa by’ubuzima busanzwe byongeye gukomeza, ati: "[hano] niho bashyize guverinoma y’intara", yongeraho ati: "Nubwo hatuje ariko hari ubwoba kuko M23 ntabwo iri kure cyane, twumva ko iri za Sange". Sange ni ku birometero bigera kuri 40 mu majyaruguru ya Uvira.
’Agahenge’
Ku ngerero zitandukanye muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo ahari imirwano mu cyumweru gishize, ubu hagiye gushira hafi icyumweru hari agahenge nta kurasana gukomeye kuhavugwa.
Kinshasa, ONU n’ibihugu by’iburengerazuba bishinja u Rwanda kohereza ingabo ibihumbi gufasha umutwe wa M23 muri iyi ntambara, ndetse bimwe muri ibyo bihugu nka Amerika, Ububiligi n’Ubwongereza byatangaje ibihano ku Rwanda.
Kigali yagiye ihakana gufasha M23, ko ahubwo yafashe ingamba zo kurinda imbibi z’u Rwanda, igashinja Kinshasa ko ingabo zayo zifatanya n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi mu Rwanda kandi ibyo Kinshasa ntibibazwe. Kinshasa nayo ibyo yarabihakanye.
Mu itangazo ryawo ryo ku wa kabiri nijoro, umutwe wa AFC/M23 uvuga ko "kugira ngo duhe amahirwe ibiganiro by’akarere by’amahoro" urimo kubahiriza agahenge kasabwe n’abategetsi b’akarere mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo busabe bugashimangirwa n’abagaba b’ingabo z’ibihugu by’akarere bateranye mu mpera z’icyumweru gishize.
M23 ishinja uruhande rwa leta n’abafatanya na rwo ko ubu barimo "kwitegura intambara yeruye" bisuganyiriza mu duce tw’Ikibaya cya Rusizi, Walikale, Masisi na Lubero.
Uruhande rwa leta na rwo rushinja AFC/M23 kuba irimo gushyira mu barwanyi bawo ku ngufu urubyiruko rurimo n’abana mu bice bagenzura kugira ngo bakomeze intambara.
Hagati aho, Radio RFI ivuga ko nubwo byavuzwe mbere ko ingabo z’u Burundi zavuye muri DR Congo, ubu ziboneka mu bice by’inshi ku muhanda uzwi nka Route Nationale n°5 werekeza i Uvira uvuye Kamanyola.
RFI ivuga ko izo ngabo z’u Burundi zirimo bamwe mu bavuye i Bukavu, nyuma y’uko hafashwe na M23, n’abandi bashya boherejwe bavuye i Burundi. Ikongeraho ko intego ari ukubuza ko Uvira ifatwa na AFC/M23.
Abategetsi b’u Burundi bavuga ko bohereje ingabo zabwo muri DR Congo ku masezerano bagiranye n’abategetsi ba DR Congo yo gufashanya mu bya gisirikare.
Abategetsi b’ibihugu bitandukanye, hamwe n’imiryango y’ibihugu byo mu karere bavuga ko nta gisubizo cya gisirikare kizaboneka muri iyi ntambara, bagasaba ko habaho ibiganiro by’amahoro byatumirwamo n’umutwe wa M23.
Perezida Tshisekedi asubiramo kenshi ko atazaganira na M23 yita "igikoresho cy’u Rwanda" ko ahubwo ahitamo kuganira n’umukoresha wabo avuga ko ari u Rwanda.
Muri iki cyumweru hatangajwe abahuza bashya muri iyi ntambara: Uhuru Kenyatta wa Kenya, Olusegun Obasanjo wa Nigeria na Hailemariam Desalegn Boshe wa Ethiopia, bagiye guhuriza hamwe ibyari ibiganiro bya Nairobi na Luanda bagatangiza indi nzira yo gushaka igisubizo cy’iki kibazo mu nzira y’ibiganiro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *