skol
fortebet

DR Congo: Umugore wa Depite yahanishijwe gufungwa amezi 6 azira gutukana

Yanditswe: Saturday 15, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Christine Mikombe, umugore wa Depite Jean-Marc Kabund, yahamwe n’ibyaha byo gusebya ubuyobozi no gutukana mu ruhame, urukiko rumuhanisha gufungwa amezi 6.

Sponsored Ad

Urukiko rw’amahoro I Kinshasa-Matete rwatangaje ko uyu mudamu yavuguruje Guverineri wungirije w’umugi wa Kinshasa, Gérard Mulumba, amubwira amagambo agize ibitutsi.

Urwo rukiko rwavuze ko ibyo uyu mugore wa Depite yakoze bigize icyaha kandi ko bisebya igihugu n’abayobozi baba barahawe inshingano zo kuyobora abanda nk’uko Radio okapi yabyanditse.

Christine Mikombe wahanishijwe gufungwa amezi 6 yasabwe no kwishyura Gérard Mulumba wakorewe icyaha amadorari 5.000 USD y’ihazabu.

Uyu mudamu ahawe ibyo bihano mu gihe umugabo we Jean-Marc Kabund nawe ari mu maboko y’ubutabera kuva tariki ya 9 z’ukwa munani 2022, muri gereza nkuru ya Makala.

Akurikiranyweho kubeshya umukuru w’igihugu cyabo cya Congo yabigambiriye mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 18 Nyakanga 2022 I Kinshasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa