skol

DR Congo yashinje M23 n’u Rwanda kubanduriza amatora

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko abasaga Miliyoni 1.5 bari mu bice bigenzurwa na M23 batemerewe kwitabira amatoro y’umukuru w’Igihugu atekanijwe mu kuboza uyu mwaka 2023.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC Patrick Muyaya yabitanzemo umuburo ko leta iri kwiga uko yakwita ku basaga miliyoni bahunze intambara muri Nord Kivu, bityo ko abari mu bice M23 bazabanza kuhimuka.

Yongeyeho ko byazagora abakozi ba komisiyo y’amatora kugera byuzuye mu bice bifitwe na M23 n’u Rwanda bari gushaka kuyahungabanya.

DR Congo mu bihe bitandukanye ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 .gusa u Rwanda narwo rwamaganira kure ibyo birego.
Ni ibirego RDC ivuga ko bifite ishingiro bahereye ku kuba ngo M23 irwanira abatutsi kandi no mu Rwanda ari Abatutsi bayoboye

M23 ubu iyoboye Rutshuru yose n’igice cya Masisi muri Kivu ya Ruguru aho irindira abatutsi bari kwicwa n’amatsinda y’abahutu afashijwe na FDLR ikorana n’igisirikare cy’Igihugu FARDC .

U Rwanda rusaba kongo kurinda abaturage bayo no gushaka uburyo bakunga abenegihugu kuruta gushakira ibisubizo kubandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa