skol
fortebet

Dr Nkosazana yeretse Afurika inyungu u Rwanda rukura mu koroshya urujya n’ uruza

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Dr Nkosazana Dlamini Zuma yatangaje ko iterambere ryihuse mu bukerarugendo bw’ u Rwanda ari inyungu zo kuba u Rwanda rwarafunguriye amarembo Abanyafurika.
Ibi umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe yabitangaje kuri uyu wa Mbere ashimangira ko urujya n’uruza mu bwisanzure rw’Abanyafurika ku mugabane wabo bishobora kugira ingaruka nziza aho kuba mbi. Dr Nkosazana akaba yavugaga uko umugabane wifashe muri iki gihe aho yari I Durban muri (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Dr Nkosazana Dlamini Zuma yatangaje ko iterambere ryihuse mu bukerarugendo bw’ u Rwanda ari inyungu zo kuba u Rwanda rwarafunguriye amarembo Abanyafurika.

Ibi umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe yabitangaje kuri uyu wa Mbere ashimangira ko urujya n’uruza mu bwisanzure rw’Abanyafurika ku mugabane wabo bishobora kugira ingaruka nziza aho kuba mbi. Dr Nkosazana akaba yavugaga uko umugabane wifashe muri iki gihe aho yari I Durban muri Afurika y’Epfo.

Dr Nkosazana yavuze ko kureka abaturage ba Afurika bakisanzura mu ngendo bakora ku mugabane byatangijwe n’u Rwanda rwari rumaze kubona akamaro bifite mu bukerarugendo no mu nzeho z’ubucuruzi.

Yagize ati:“U Rwanda ni cyo gihugu cyayoboye iki gikorwa gifungurira imipaka yacyo Abanyafurika bose. Politiki nk’iyi yatumye ubukerarugendo bwabo buzamukaho 24% ubucuruzi hejuru ya 50%. Muri rusange ubwisanzure mu rujya n’uruza rw’abantu bifite inyungu nyinshi kurusha igihombo,”

Zuma yakomeje avuga ko iyo abantu bafite ubwisanzure mu kugenda baza bakanagenda. Ariko ngo iyo bazi ko badashobora kugaruka ku bushake bwabo birangira bahagumye. Yongeyeho ko bari gutegura amasezerano agenga ubwisanzure mu rujya n’uruza rw’abantu bizeye ko azashyirwaho umukono mu 2018.

Hagati aho, Nkosazana yavuze ko AU igiye kuba ishishikariza ikoreshwa rya visa y’iminsi 30 ibihugu byo muri Afurika biha Abanyafurika, asoza avuga ko bizeye ko n’ibindi bihugu bizafungura imipaka yabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa