DRC: Leta yashwishurije akanama ka UN gashaka gukora iperereza ku bwicanyi bw’i Kasai
Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017
Minisitiri w’Ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba
Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yatangaje ko Leta ya Kongo itagomba kwemerera Umuryango w’Abibumbye kuza gukora iperereza mu ntara ya Kasai nk’uko Akanama gaharanira uburenganzira bwa muntu muri UN kabyifuuje.
Muri iki cyumweru aka kanama karateganya kwemeza niba koko hari iperereza rigomba gukorwa ku bwicanyi bwabereye i Kasai muri Kongo bugahitana abatari bake. Ubu bwicanyi bwabaye mu (…)
Minisitiri w’Ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba
Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yatangaje ko Leta ya Kongo itagomba kwemerera Umuryango w’Abibumbye kuza gukora iperereza mu ntara ya Kasai nk’uko Akanama gaharanira uburenganzira bwa muntu muri UN kabyifuuje.
Muri iki cyumweru aka kanama karateganya kwemeza niba koko hari iperereza rigomba gukorwa ku bwicanyi bwabereye i Kasai muri Kongo bugahitana abatari bake. Ubu bwicanyi bwabaye mu kwezi kwa Kamena k’umwaka ushize buhitana abantu benshi ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho muri Kasai, abakozi 2 ba UN barahiciwe nanone.
Minisitiri w’ubutabera muri DRC, Alexis Thambwe Mwamba, yabwiye Reuters ko iryo perereza rya UN itazigera iryemera kandi ngo riramutse rikozwe byaba bigaragara ko nta bwigenge DRC yaba ifite.
Ukuriye akanama ka UN kita ku burenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad al Hussein yahamagariye abagize akanama ayoboye gutangira iryo perereza ngo kuko igihentarengwa cyo kwemera Leta ya Kongo yari yahawe cyarangiye.
Thambwe Mwamba kandi yagize ati “Ibyo byaba bibabaje rwose, niba icyemezo cyarafashwe twe twashyizwe ku ruhande kugishyira mu bikorwa bizagorana cyane. Ese murashaka ko izo nzobere zinjira mu gihugu cy’abandi mutabimenyesheje ubuyobozi bw’icyo gihugu?”
Ibi minisitiri Thambwe yabivuze ashimangira ko bUN niramuka yohereje abakozi bayo mu iperereza bitazabakundira kuko Leta ya Kongo itazabaha ikaze.
Yakomeje ati “Ese ni gute bazabona Visa ibemerera kwinjira muri iki gihugu? Ahubwo icyiza ni uko mwabicisha mu nzira inogeye buri ruhande…. Ndatekereza ko mushobora gukora iperereza mutatwubakiyeho, ngaho mukomeze inzira.”
Minisitiri Thambwe avuga ko kuvuga ko Kongo itubahirije itariki 8 Kamena yari yahaweho igihe ntarengwa bitagira ishingiro ngo kuko ubu hatangiwe gukurikirana iby’urupfu rwa’abakozi 2 ba UN (umunyamerika n’umunya Sweden) baguye I Kasai.
Thambwe Mwamba yavuze ko hari abantu bane bamaze gutabwa muri yombi kubera ubwicanyi bwabereye muri Kasai ndetse ngo iperereza riracyakomeje.
Mu kwezi gushize umushinjacyaha wa gisirikari yatangaje ko hari abasirikari babiri batawe muri yombi kandi ngo ingabo za Kongo zitaragize uruhare muri ubwo bwicanyi.
Yagize ati “Twashyizeho itsinda rikurikirana, ninde wabikoze, ninde wabitegetse, ese ni abanyapolitiki bo ku rwego rw’intara cyangwa ni abo ku rwego rw’igihugu babikoze?”
Minisitiri Thambwe yanavuzeko Moisi Katumbi, urwanya ubutegetsi bwa Kongo, aramutse abishaka ko yava mu buhungiro amazemo umwaka wose; gusa ngo nagera mu gihugu azabanza kwitaba ubutabera.
Thambwe Mwamba yavuze ko Katumbi atazemererwa guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu kuko ngo amategeko ya Kongo atemerera umuntu ufite ubwenegihugu bubiri kuba umukuru w’igihugu.
Ibitekerezo
Ariko muri Afurika turwaye ndwara ki? None se abishwe n’abiciwe nta gaciro bafite? Kuki abantu bakinisha ubuzima? Kabila ashatse yacisha make kuko n’ubundi ibyo atsimbarayeho bisa n’ibyamusize. Nimushyire mu gaciro ubuzima birahenda.
Kabila arashaka kwisumbukuruza, aliko nakomeze umurego hali ubwo yayoberwa ikimwanzuye.Tubitege amaso...
This condition is fairly limited to the reproductive system and might have several causes for example a consequence of injury or abnormal the circulation of blood inside testicles. Thus, if the muscles inside penile area are relaxed, more blood will enter in the penis and a bigger harder erection will occur.