skol
Kigali
Fortebet

DRC: Umutwe w’inyeshyamba wa Maï-Maï APCLS wiyemereye ko uri gufasha FARDC

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 13 July 2022

Umwe mu mitwe yitwaje intwaro irwanira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, weruye ko uri gufasha igisirikare cy’Igihugu mu ntambara kiri kurwanamo na M23.


Umwe mu mitwe yitwaje intwaro irwanira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, weruye ko uri gufasha igisirikare cy’Igihugu mu ntambara kiri kurwanamo na M23.

Uyu mutwe wa Maï-Maï APCLS utangaza ko intego yawo ari ukurinda Igihugu cyabo bityo ko utarebera mu gihe cyaba cyugarijwe.

Héritier Ndang Ndang usanzwe ari Umuvugizi w’uyu mutwe, yavuze ko Intego bafite kuva cyera ari iyo gukumira umwanzi wese waturuka hanze aje guhungabanya Igihugu cyabo, kandi ko batahuye ko abanzi ndetse n’ababatera ingabo mu bitugu bo mu Biyaga Bigari bashaka kwambukiranya imipaka ya DRC.

Uyu mutwe wa Maï-Maï APCLS ni umwe mu mitwe yiyambajwe na FARDC mu rugamba imazemo iminsi rwo guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu ingabo z’Igihugu.

Maï-Maï APCLS isanzwe ifite ibirindiro muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga ko yiteguye guhashya uyu mutwe wa M23 muri Rutshuru ndetse n’undi mwanzi wese waturuka hanze.

Umutwe wa M23 wakunze kugenera ubutumwa FARDC ndetse n’indi mitwe yiyambaje ko badafite ubushobozi bwo kuwuhagarara imbere kuko ntaho bahuriye mu mirwanire.

Uyu mutwe wakunze gutuma u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birebana ay’ingwe, ukomeje gusaba ubutegetsi bwa DRC kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’imishyirano bagiranye.

DRC ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23 mu gihe na rwo rubitera utwatsi rukavuga ko ikibazo cy’uyu mutwe kireba Congo ubwayo nubwo yakomeje kwirengagiza icyo urwanira.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abadepite 2 ba Amerika basabye Minisitiri Blinken gusaba n’imbaraga u Rwanda...

Abadepite babiri ba Leta zunze ubumwe z’Amerika barasaba minisitiri...
6 August 2022 0

Ishyaka Green Party ryasabye Leta y’u Rwanda kuganira n’imitwe yitwaje...

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryasabye Leta y’u...
5 August 2022 0

Ubushinwa bwerekanye mu buryo bukomeye imbaraga z’igisirikare nyuma...

Ubushinwa bwatangiye kwiyerekana bya gisirikare mu buryo bwambere bukomeye...
4 August 2022 0

RDC yitandukanyije n’abaturage iha isezerano rikomeye MONUSCO

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...
30 July 2022 0

Perezida Biden na mugenzi we Xi babwiranye amagambo akomeye bapfa...

Abategetsi ba Amerika n’Ubushinwa baburiranye kuri Taiwan mu kiganiro...
29 July 2022 0

America yemeye igurane ngo ifunguze abayo bafungiye mu Burusiya

Ubutegetsi bwa Joe Biden bwatanze “ubusabe bukomeye” bwo kugarura...
28 July 2022 0