skol
fortebet

"Dusabiye umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo"-Perezida w’u Burundi

Yanditswe: Monday 03, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi,Évariste Ndayishimiye, yasengeye u Rwanda n’abayobozi barwo arusabira umugisha mu masengesho yo gushimira Imana no gusengera u Burundi akorwa mu mpera z’umwaka muri iki gihugu.
Muri ayo masengesho yamaze iminsi itanu uhereye ku itariki 27 Ukuboza 2021, yasojwe n’isengesho rya Perezida Ndayishimye asengera u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere asaba ko byagira amahoro.
Mu isengesho rye yakoze apfukamye, we n’umugore we bazamuye ibendera ry’u Burundi yagize ati “Dusabiye umugisha (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi,Évariste Ndayishimiye, yasengeye u Rwanda n’abayobozi barwo arusabira umugisha mu masengesho yo gushimira Imana no gusengera u Burundi akorwa mu mpera z’umwaka muri iki gihugu.

Muri ayo masengesho yamaze iminsi itanu uhereye ku itariki 27 Ukuboza 2021, yasojwe n’isengesho rya Perezida Ndayishimye asengera u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere asaba ko byagira amahoro.

Mu isengesho rye yakoze apfukamye, we n’umugore we bazamuye ibendera ry’u Burundi yagize ati “Dusabiye umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo, Mana ubahe kugendera mu nzira zawe, mwuka wera agumane nabo kugira ngo tugira abaturanyi beza.”

Yakomeje ati "Dusabiye ibihugu byo mu Karere ko muri Afurika y’Iburasirazuba turi mu muryango umwe, bibe ibihugu by’abantu bumvikana, abanegihugu babyo bumve ko tugize umuryango umwe kugira ngo twibone nk’abavandimwe.”

Guhera muri 2015,umubano w’u Rwanda na Burunsi wajemo agatotsi, aho u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abagize uruhare muri ‘coup d’etat’ ya Perezida Pierre Nkurunziza icyo gihe ndetse n’u Rwanda rukabushinja gufasha imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano warwo.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagiye hagaragara impinduka nziza ku kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse hakaba hari icyizere ko mu myaka ya vuba ibihugu byombi bizongera bikagirana imigenderanire n’ubuhahirane.

Mu mwaka ushize,abakuru b’ibihugu byombi bagiye bavuga ko umubano mwiza uri mu nzira.

Ibitekerezo

  • Bagize neza kudusabira,ni abaturanyi neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa