skol
fortebet

EAC yasabye Abategetsi ba RDC kubaha iteka ryashyizeho ingabo z’akarere

Yanditswe: Friday 12, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba wasabye Abategetsi ba Repuburika Iaharanira Demokarasi ya Congo kubaha itegeko ry’akarere rishyiraho umutwe w’ingabo uhuriweho mu burasirazuba bwa Congo.

Sponsored Ad

Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) washishikarije Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubaha icyemezo cyafashwe n’ibihugu byo mu karere cyo kuhohereza ingabo mu kugerageza kugarura umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ku wa kabiri, ari mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Gaborone wa Botswana, Perezida Félix Tshisekedi yashinje umutwe w’ingabo z’akarere (EACRF) kudakora akazi kazo uko bikwiye.

Yavuze ko izo ngabo niziba zitageze ku nshingano zazo bitarenze mu kwezi gutaha kwa Kamena (6) ubwo manda yazo izaba irangiye, "nibaza ko tuzafata icyemezo cyo guherekeza uyu mutwe waje gutabara Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu cyubahiro, tukabashimira kuba baragerageje gutanga umusanzu wabo mu kugarura amahoro ".

Tshisekedi yanashinje umutwe w’ingabo za EACRF kugirana umubano n’inyeshyamba za M23.

Umunyamabanga mukuru wa EAC Peter Mathuki yavuze ko nta butumwa arakira bwa Tshisekedi bujyanye n’ibyo uyu Perezida wa DR Congo yinubira, avuga ko ikibazo icyo ari cyo cyose yavuzeho kizaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC.

Ku wa kane, Mathuki yabwiye televiziyo NTV yo muri Uganda ati:

"Mureke mu by’ukuri twubahe abagize inama [ya EAC] mu bushobozi bwabo kuko ndabizi ibi bintu barabishoboye".

Mbere, uyu mukuru wa EAC yabwiye radio RFI yo mu Bufaransa ko uko kunengwa na Tshisekedi kudakwiye.

Yabwiye RFI ati: "Kuvuga ko ingabo z’akarere nta kintu na kimwe zikora, muri iki gihe gito cyane [gishize], ntabwo ari byo".

Gusa Mathuki yemeye ko umuvuduko wo kugarura umutekano muri DR Congo "ushobora kuba atari uwari witezwe".

Perezida Tshisekedi yanenze umutwe wa EACRF nyuma yuko ku wa mbere abategetsi bo mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’amajyepfo (SADC) bemeye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DR Congo.

Aho habarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 100.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru muri Botswana, Tshisekedi yavuze ko ubundi ingabo za EACRF zari gufatanya n’ingabo za DR Congo, FARDC, mu guhatira M23 kuyoboka inzira y’amahoro, ari byo guhagarika imirwano, gusubira inyuma no kwegeranyiriza hamwe abagize M23.

Ati: "Uyu munsi ikibabaje ni uko bigaragara ko hari ingabo zijenjeka".

Kuva mu Kuboza (12) mu 2022, umutwe w’ingabo wa EACRF woherejwe muri DR Congo, ahanini kubera inkeke itejwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Bitangazwa henshi ko uyu mutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda, ibyo ubutegetsi bw’i Kigali buhakana.

Kuva uyu mutwe wakubura imirwano mu mpera ya 2021, abantu bagera hafi kuri miliyoni imwe bamaze guhunga bata ingo zabo.

Ubwo M23 yatsindwaga mu Gushyingo (11) mu 2013, nyuma yo kumara umwaka yarigaruriye umurwa mukuru Goma w’intara ya Kivu ya Ruguru, yatsinzwe n’umutwe w’ingabo w’ibihugu byo muri SADC, ari byo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa