skol
fortebet

Igisirikare cya RDC nticyumva ukuntu u Rwanda rubangamiwe na FDLR cyagize amateka

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Léon-Richard Kasonga, yatangaje ko igisirikare cya FARDC cyakoze ibishoboka byose mu kirwanya FDLR ku buryo muri iki gihe imaze kuba amateka.
Ubwo yari mu kiganiro cy’umutekano n’abanyamakuru I Kinshasa kuwa 30 Gicurasi 2022,Uyu musirikare yavuze ko ubu FDLR ari umutwe utakiriho kuko ngo bawukubise inshuro, ubu abasigaye akaba ari abantu baba bishakira ibyo kurya gusa.
Yagize ati "Muri iki gihugu ni abasirikare bangahe bapfiriye ku rugamba bari (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Léon-Richard Kasonga, yatangaje ko igisirikare cya FARDC cyakoze ibishoboka byose mu kirwanya FDLR ku buryo muri iki gihe imaze kuba amateka.

Ubwo yari mu kiganiro cy’umutekano n’abanyamakuru I Kinshasa kuwa 30 Gicurasi 2022,Uyu musirikare yavuze ko ubu FDLR ari umutwe utakiriho kuko ngo bawukubise inshuro, ubu abasigaye akaba ari abantu baba bishakira ibyo kurya gusa.

Yagize ati "Muri iki gihugu ni abasirikare bangahe bapfiriye ku rugamba bari kurwanya FDLR? Ni abagabo bangahe, ababyeyi, abana bacu, abasore n’abakobwa biciwe muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo mu bikorwa byo kurwanya FDLR?"

Yakomeje ati "Twarwanyije ibyo byihebe dushishikaye kandi dufite umuhate ku buryo twabitsinze ku butaka bwacu, ku buryo abo bantu uyu munsi nta kibazo bateye ibihugu bakomokamo."

"Dushobora gufata icumi, icyenda cyangwa umunani bari ahantu runaka bari gushaka ibyokurya cyangwa imiti kugira ngo babone uko bakwiberaho, ariko mu buryo ubwo aribwo bwose, nta muntu bashobora guhungabanyiriza umutekano yewe n’uw’aho bakomoka."

Gen Maj Léon-Richard Kasonga yavuze ko FDLR imeze nk’umutwe wa Lord’s Resistance Army wayoborwaga na Joseph Kony warwanyaga ubutegetsi bwa Uganda ariko ubu ukaba warabaye amateka.

Uyu mugabo yavuze ko FDLR nta bushobozi igifite bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ko batakorana nayo kuko wari umutwe wahitanye ubuzimabwa benshi mu bakongomani.

Icyakora ku rundi ruhande,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri, tariki 31 Gicurasi 2022, yavuze ko Ingabo za RDC zirimo gukorana na FDLR mu mugambi wo kuyifasha kugera hafi y’u Rwanda ngo ijye iruhungabanyiriza umutekano.

Ati “FARDC, ni ingabo za RDC, uyu munsi amakuru dufite ni uko bafatanyije na FDLR, baza kurwana, babahaye impuzankano, akaba ari bo bashyira imbere ariko urumva FARDC ifite gahunda yayo, FDLR ifite gahunda yayo, ni ukugira ngo bagere ku mupaka w’u Rwanda noneho babashe kujya bakora ibikorwa byabo by’iterabwoba mu Rwanda."

Yakomeje agira ati "Bararwanana, ubu baravanze rwose wagira ngo ni igisirikare kimwe, inama barazikora bagahuza gahunda y’ibyo bagiye gukora, ni ibintu bizwi. Ariko noneho bakazana na MONUSCO ikaza ngo ije gushyigikira FARDC."

"Kuko iyo ukoranye na FARDC uziko irimo FDLR, uba wahisemo gukorana na FDLR.”

Minisitiri Biruta yatunze kandi agatoki imyitwarire ya MONUSCO izi neza iyi mikoranire ariko ikaba ntacyo ikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa