skol

FDLR yasubiranyemo na FARDC isanzwe iyikingira ikibaba yikomye RDF

Yanditswe: Saturday 28, Sep 2024

featured-image

Umutwe wa FDLR wemeje ko umaze iminsi ugabwaho ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, gusa ushinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba ari zo zibiri inyuma.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru BWIZA yatangaje bwa mbere ko FDLR yaramutse irasanira na FARDC mu duce twa Shovu na Mubambiro duherereye hafi y’Umujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi.

Amakuru atangwa b’ibitangazamakuru mpuzamahanga nka AFP na Africa Intelligence avuga ko muri iyi mirwano bataillon ya 11 y’Ingabo za Congo na bamwe mu bakomando bo mu gisirikare cy’iki gihugu bashakaga kwivugana Gen Ntawunguka Pacifique ’Omega’ uyobora igisirikare cya FDLR, gusa uyu aza guhunga mbere yo kumenya amakuru hakiri kare.

Kugeza ku wa Kane tariki ya 26 Nzeri imirwano yari ikijya mbere mu bice byegereye Pariki ya Virunga, muri Teritwari ya Nyiragongo.

Kugeza ubu ntihazwi icyo RDC yaba yarapfuye na Gen Omega cyatumye itangiza ibikorwa byo gushaka kumwivugana, bijyanye no kuba FARDC na FDLR basanzwe bahuriye mu ntambara Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirwanamo n’umutwe wa M23.

Impande zombi kandi zimaze igihe zihuriye mu mugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wo gutera u Rwanda, bagakuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

FDLR icyakora biciye mu muvugizi wayo, Curé Ngoma, na yo yemeje ko imaze iminsi iraswa; gusa ivuga ko itakwemeza ko "FARDC nyayo" ari yo iri kubatera.

Ngoma wavuze ko imirwano igikomeje bya hato na hato yabwiye BBC ko iby’iriya mirwano birimo kujyana n’ibyaganiriweho i Luanda byo kurandura FDLR”, gusa we akavuga ko abarimo kubatera ari “ingabo z’u Rwanda n’ibyitso [byazo byo] mu ngabo za FARDC".

Yunzemo ati: "Turahanganye nyine birumvikana, impunzi zo barimo kuzishwiragiza ariko natwe tugakora ‘defence’, ubwo natwe aho duhuriye na bo nyine turakocorana, ni urugamba mu rundi.”

FDLR iravugwa mu mirwano na FARDC, nyuma y’uko mu mpera za Kanama abakuriye ubutasi bw’u Rwanda, RDC na Angola bahuriye i Rubavu bagategura gahunda igamije gusenya uriya mutwe.

Ni gahunda icyakora byari byitezwe ko yemezwa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibi bihugu ubwo bahuriraga i Luanda ku wa 14 Nzeri, gusa amakuru avuga ko uruhande rwa Congo rwayiteye utwatsi ku mpamvu itazwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa