skol
fortebet

Felix Kulayigye uvugira igisirikare UPDF cya Uganda , yazamuwe mu ntera

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yazamuye mu ntera Brig Gen Felix Kulayigye, usanzwe ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’iki gihugu, UPDF, amuha ipeti rya Major General.

Sponsored Ad

Maj Gen Kulayigye ni umwe mu basirikare bakomeye bagize uruhare rukomeye mu bikorwa bitandukanye by’Ingabo za Uganda mu myaka irenga 20 ishize.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda, Col Deo Akiki, rivuga ko uko kuzamurwa mu ntera kwashingiwe ku buhanga, uwazamuwe akorana imirimo ashinzwe cyane cyane ishingiye ku kuvugira UPDF.

Minisiteri y’Ingabo kandi na yo yashimiye Maj Gen Kulayigye ku ntambwe ateye yo kuzamurwa mu ntera, igaragaza ko ari igikorwa cyari gikwiye bijyanye n’uruhare rw’uyu musirikare mu guteza imbere UPDF.

Maj Gen Kulayigye wavukiye mu Karere ka Masaka mu 1964, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere.

Afite indi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na politiki y’ubukungu n’igenamigambi yakuye na none muri iyo kaminuza.

Uyu mugabo w’imyaka 61 yatangiye umwuga w’igisirikare mu 1989 ubwo Uganda yari mu nkundura yo guhangana n’umutwe wa Lord’s Resistance Army wa Joseph Kony, imirwano yaberaga mu Majyaruguru ya Uganda.

Bwa mbere Maj Gen Kulayigye yabaye umuvugizi wa UPDF muri manda yamaze imyaka umunani kugeza mu 2013, nyuma atorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye UPDF kuva mu 2016 kugeza mu 2021.

Kuva muri Gashyantare 2022 yasubiye ku mwanya wo kuba Umuvugizi wa UPDF imirimo ariho kugeza uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa