skol

Fidel Castro wabaye Perezida wa Cuba yapfuye

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Umukambwe Fidel Castro, wabaye Perezida wa Cuba imyaka 32, afatwaga nk’umwanzi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yatabarutse ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2016 .
Castro witabye Imana afite imyaka 90 yayoboye Cuba kuva mu 1976 kugeza muri 2008. Castro yeguye kuri uyu mwanya w’ umukuru w’ igihugu bitewe n’ impamvu z’ uburwayi asimburwa na murumuna we Raúl Castro.
Castro afatwa nk’ intwari ya Cuba kuko yakuyeho ubutegetsi bw’ igitugu bwa jenerali Fulgencio Baptista agaharanirwa (…)

Umukambwe Fidel Castro, wabaye Perezida wa Cuba imyaka 32, afatwaga nk’umwanzi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yatabarutse ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2016 .

Castro witabye Imana afite imyaka 90 yayoboye Cuba kuva mu 1976 kugeza muri 2008. Castro yeguye kuri uyu mwanya w’ umukuru w’ igihugu bitewe n’ impamvu z’ uburwayi asimburwa na murumuna we Raúl Castro.

Castro afatwa nk’ intwari ya Cuba kuko yakuyeho ubutegetsi bw’ igitugu bwa jenerali Fulgencio Baptista agaharanirwa impinduramatwara y’ igihugu cya Cuba.

Yavutse tariki 13 Kanama 1926, avukira ahitwa Biran yitabye Imana tariki 25 Ugushyingo 2016 aguye I La Havane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa