skol

Gabon: General wahiritse ubutegetsi yigaragaje nk’uwashyigikiwe n’Ubufaransa

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023

featured-image

Gen Brice Clotaire Oligui wahiritse ku butegetsi mubyara we Ali Bongo Ondimba, yabanje kwigaragaza nk’udacana uwaka n’Ubufaransa, maze ashyigikirwa n’abaturage be karahava.

Ibi byakurikiwe no kwigaragaza nk’utifuza igikorwa na kimwe cy’Ubufaransa muri Gabon, ku rundi ruhande abaturage bagatera hejuru bishimira impinduka no kuba baratekerezaga ko bigobotoye akaboko k’Ubufaransa mu bukungu kamere bwabo.

Abakurikiranira hafi Politiki y’igihugu cya Gabon ntibahwemye kwerekana ko ibyabaye muri iki gihugu byatewe n’Ubufaransa butari bukibona imbaraga Muri Ali Bongo wari waratangiye kugira ibyo abwima bituma batizera ko umubano uzakomeza kugenda neza.

Gusa umubare mu nini, ni uwabemezaga ko ghirika Bongo ari intambwe itewe mu kwigobotora Ubufaransa no gutuma bukura ikirenge cyabwo muri Gabo.

Byaje guhumira ku mirari ubwo nyuma y’umunsi umwe gusa uyu Perezida mushya wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui arahiye, yahise yisangira Abafaransa maze abasobanurira gahunda afite.

Africa Intelligence yatangaje ko uyu mu Generali w’inyenyeri ebyiri yatangaje imigabo n’imigambi ye biciye mu kiganiro yagiranye na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Gabon, Alexis Lamek, ndetse n’Umuyobozi w’urwego rukuru rushinzwe umutekano wo hanze y’igihugu (DGSE).

Mu bindi Perezida mushya wa Gabon yemereye u Bufaransa harimo gucungira umutekano Ali Bongo n’abantu bo hafi ye nk’uko byagakorewe uwo ari we wese wahoze ari Umukuru w’Igihugu.

Gen Oligui yanakuye mu rujijo abo baganiraga, abizeza ko ibyabereye muri Gabon ntaho bihuriye na Coup d’État yabaye muri Niger ku wa 26 Nyakanga igasiga Général Abdourahamane Tchiani ahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu.

Mu bindi bikorwa byasubukuwe harimo ibya sosiyete y’Abafaransa yitwa Eramet yemerewe kongera gucukura manganèse mu kirombe cya Moanda, ndetse n’ibitangazamakuru bya RFI na France 24 byemerewe kongera gukorera ku butaka bwa Gabon nyuma y’iminsi mike byarakumiriwe.

Umubano wasaga n’uwamaze gucogora hagati ya Ali Bongo na Paris, ku buryo u Bufaransa bwasaga n’ubukeneye icyizere cy’uko inyungu zabwo muri Gabon zitagomba gukomeza kubangamirwa.

Gukura ku butegetsi bwa Gabon Ali Bongo, ni umugambi wagutse w’ubufaransa bwifuzaga kubangamira byeruye Ubushinwa nabwo bwari bwatangiye gushora n’imbaraga nyinshi mu bukungu bwa Gabon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa