Gabon: Perezida w’inziba cyuho yateye intambwe yo kunga Abenegihugu
Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023
Umutegetsi w’Igisirikare wamaze guhirika ubutegetsi akana rahirira kuyobora inzibacyuho Gen. Brice Oligui Nguema, yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Gabon Albert Ondo Ossa.
Ni intambwe yambere yatewe, yiswe igamije kunga abenegihugu no gucoca ibibazo byatumye igihugu kiri aho kiri ubu no kongera kucyuba bundi bushya.
Uyu Ossa niwe ufatwa nk’uhangana n’ubutegetsi bwa Gabon mu buryo bweruye ,yanahanganye mu matora na Perezi Ali Bongo wahiritswe nyuma yo kumutsinda , ariko we na nubu aracyamushinja uburuganya mu matora.
Igisirikare kikimara guhirika Ali Bongo wari umaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora,Ossa yagisabye ko cyategeka hakabarurwa amajwi bundi bushya kuko ngo abona ariwe ukwiye kuyobora Gabon cyane ko abaturage babimutoreye.
Ntibizwi neza niba mubyo aba bagabo bombi baganiriye harimo gusubiza ibibazo by’abatavugaga rumwe n’Ubutegetsi, gusa ngo umugambi wa Gen. Brice Oligui Nguema ni uwo kudatakaza ingufu zabo.
Nubwo bimeze bityo ariko, nti byari byabujije Mr Ossa kwamagana irahira ry’umugeneral wa Gisirikare wahiritse ubutegetsi wamutumiye mu bwumvikane.
Ossa utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Gabon yakomeje gushimangira ko yibwe amatora , ko ariwe wagombaga gutsinda, bityo ko bakwiye kumureka akarahira nka Perezida w’igihugu cya Gabon.
Icyakora nanone guhura kwe n’abahiritse ubutegetsi bishobora gutanga ikizere cy’uko azahabwa umwanya muri Guverinoma igiye kuyobora Gabon.
Mr Ossa ntiyavuze byinshi ku byo baganiriye na mugenzi we,gusa yashimangiye ko ibiganiro byabo byerekeje ku kuzahura itegeko nshinga n’amabwiriza yagenderwaho muri iki gihe cy’inzibacyuho.
Kugeza ubu nta kigaragaza ko Gen. Ngwema azasubiza ubutegetsi Abasivile , gusa yamaze kurekura zimwe mu mfungwa za Politiki, zirimo abaharanira Demokarasi ndetse n’umucuruzi ukomeye uzwi cyane muri Gabon witwa Jean Rémi Yama.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *