Gaetz yateye utwatsi Trump washakaga kumugira Intumwa Nkuru ya Leta muri Guverinoma ye
Yanditswe: Friday 22, Nov 2024

Matt Gaetz wari washyizweho na Perezida Donald Trump ngo abe Intumwa Nkuru ya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanze uwo mwanya.
Gaetz yavuze ko kwivana kuri uwo mwanya bitagamije gusuzugura Trump wawumuhaye, ahubwo ari ukwirinda kumuvangira dore ko nyuma yo kumutangaza, havuzwe cyane ku byaha yigeze gushinjwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gukoresha ibiyobyabwenge.
Nubwo Gaetz atemera ibyo ashinjwa, yagaragaje ko kwiyambura ayo mahirwe Trump yamuhaye bigamije kurinda isura mbi ubutegetsi bwa Trump.
Trump yashimye umwanzuro Gaetz yafashe, amusimbuza Pam Bondi wabaye intumwa nkuru ya Leta muri Florida.
Bondi afite inshingano zikomeye zo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Trump byo kuvugurura urwego rw’ubutabera, guhangana n’abimukira batemewe n’amategeko no kurwanya ibyaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *