Kuri uyu wa gatandatu abaturage bo muri Gambiya baramukiye mu matora y’umukuru w’igihugu yakozwe mu buryo budasanzwe. Abatora bakoreshaga amasaro bashyiraga ahagenewe gukusanyirizwa amajwi y’umukandida bifuza gutora.
Muri iki gihugu gito kurusha ibindi muri Afurika, abantu bakabakaba miliyoni imwe ni bo biyandikishije gutora. Gambiya ituwe n’abagera kuri miliyoni ebyiri n’igice. Komisiyo ishinzwe matora ivuga ko biteganyijwe ko bari bwitabire aya matora ku rugero rwo hejuru.
Perezida Adama Barrow w’imyaka 56 uri ku butegetsi muri iki gihe, ahanganye n’abandi bakandida batanu barimo Ousainou Darboe w’imyaka 73 wamutoje ibya politike.
Ni yo matora ya mbere y’umukuru w’igihugu abaye kuva Yahya Jammeh yava ku butegetsi mu 2016 binyuze mu matora. Icyo gihe Yahya Jammeh yanze kwemera ibyavuye mu matora ahungira muri Gineya Equatoriale.
IJWI RY’AMERIKA
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN