skol
fortebet

Gen. Jeff Nyagah uyobora EACRF yavuze icyo atekereza ku myanzuro yafatiwe M23

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo za EAC zoherejwe kugarura amahoro muri Congo Kinshasa, Maj Gen Jeff Nyagah, yagaragaje ko adashyigikiye ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bajya kuba muri Sabyinyo nyuma yo kuva mu duce bahoze bagenzura.

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo za EAC zoherejwe kugarura amahoro muri Congo Kinshasa, Maj Gen Jeff Nyagah, yagaragaje ko adashyigikiye ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bajya kuba muri Sabyinyo nyuma yo kuva mu duce bahoze bagenzura.

Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo M23 yasabwe kuva mu duce twose wagenzuraga, hanyuma abarwanyi bawo bagasubira mu birindiro byawo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa RDC.

Umwanzuro usaba M23 kujya muri Sabyinyo wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yabereye i Luanda muri Angola ku wa 23 Ugushyingo 2022.

Uwo mwanzuro uvuga ko mu gihe M23 yari kuzaba yageze muri Sabyinyo, hagombaga gushyirwaho agace abarwanyi bayo batagomba kurenga bigizwemo uruhare n’ingabo za EAC, iza MONUSCO n’iza leta ya Congo.

Kugeza ubu M23 yamaze kuva mu duce twinshi yahoze igenzura muri za Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo; gusa ibyo kujya muri Sabyinyo nta byo ikozwa.

Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe mu bya Politiki, Munyarugerero Canisius yakunze gutsemba ko M23 itazigera ijya kuba muri Sabyinyo; ngo kuko abayigize atari inyamaswa zo kujya kuba muri Parike.

Ni igitekerezo cyanashyigikiwe na Maj Gen Jeff Nyagah wagaragaje ko kariya gace gashyira mu kaga ubuzima bw’abarwanyi ba M23.

Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru impamvu uriya mutwe utigeze ujya muri Sabyinyo nk’uko wabisabwe yagize ati: "Mbere yo kohereza abantu muri Sabyinyo, mwabanje kuhategura? Mwe se mwigeze muba muri Sabyinyo? Murashaka ko abantu bapfira hariya? Ese ni iki giteganyirijwe imibereho yabo y’ubuzima?"

Gen Nyagah yavuze ko uko byagenda kose amahoro azagaruka muri Congo, ndetse no we na mugenzi we Kapata umwungirije biteguye kumena amaraso yabo kugira ngo kiriya gihugu cyongere gutekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa