skol

Gen Muhoozi na Bobi Wine urwa se bakomeje Intambara y’amagambo

Yanditswe: Monday 06, Jan 2025

featured-image

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yateranye amagambo n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine urwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Mu ruhererekane bw’ubutumwa bwinshi bwibasira Bobi Wine bwanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa 5 Mutarama 2025 Gen Muhoozi yatangiye yita uyu munyapolitiki “Inkende’, yongeraho kuba akiriho, ari uko Umukuru w’Igihugu amukingira ikibaba.

Yagize ati “Kabobi arabizi ko umuntu wenyine umurinze ari Papa. Iyo Muzehe aba adahari, uyu munsi mba namuciye umutwe!”, yongera ati “Ibyo birabatunguye? Nta nubwo ndatangira kuvuga kuri uriya musaza Kabobi…Mureke ahungire Muzehe nk’ibisanzwe.”

Bobi Wine yatangaje ko yahaye agaciro amagambo y’uyu musirikare, kuko ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda. Yamushinje ko yishe abantu benshi kandi ko yagerageje kenshi kumwica na we, ati “Isi iri kureba.”

Gen Muhoozi yatangaje ko we n’abandi ba Général bagiriye Perezida Museveni inama yo kwifashisha Bobi Wine kugira ngo bakure Dr Kizza Besigye muri politiki yo kurwanya ubutegetsi.

Ati “Ukuri ni uko ari igitekerezo cyacu (njyewe n’abandi ba Général). Twabwiye Muzehe ko twakwifashisha Kabobi mu gukura Besigye muri politiki yo kurwanya ubutegetsi. Nyuma yo kumuha amafaranga menshi (yateye imbere) none atangiye kutwibasira.”

Yatangaje kandi ko nyuma y’aho Bobi Wine agiye mu Budage, akamwandikaho igitabo ‘A Bloody Avenger’ (Umuhozi w’Inkoramaraso), uyu munyapolitiki amaze iminsi asaba abo muri Guverinoma kubahuza, gusa ngo ntashaka guhura na we cyangwa kuganira na we.

Gen Muhoozi yatangaje ko ashobora gukura Bobi Wine aho yihishe, amusaba guhagarika kuvuga amazina ye cyangwa umuryango w’Umukuru w’Igihugu, naho ngo nibitaba ibyo, azamukura amenyo.

Uyu musirikare yatangaje ko mu 2020-2021, Bobi Wine yemerewe guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, gusa ngo ayo mahirwe ntazongera kuyabona mu 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa