skol
fortebet

Gen Muhoozi uherutse kwita Abadepite ibicucu yanze kubitaba

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yahagaritse inama ya Komisiyo ishinzwe Ingabo n’Umutekano nyuma y’uko Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo yanze kwitaba ku nshuro ya Kabiri ahamagazwa.

Sponsored Ad

Kutitaba kwa Gen Muhoozi kwatumye abagize komisiyo bagaragaza akababaro ku bw’agasuzuguro kagaragajwe na Gen Muhoozi cyane ko yari aherutse kwita abadepite “abasazi n’ibicucu” ndetse akabatera ubwoba ko yabafunga.

Perezida wa komisiyo, Wilson Kajwengye yatangaje ko Minisiteri y’Ingabo yabamenyesheje ko Gen Muhoozi atazaboneka.

Bitangazwa ko Gen Muhoozi Kainerugaba yagiye muri Algeria mu ruzinduko rutasobanuwe.

Nyuma yo kutitabira kwa Gen Muhoozi, komisiyo yahise ikorera mu muhezo kugira ngo ifate icyemezo ku bizakurikira.

Imyitwarire ya Gen Muhoozi ku mbuga nkoranyambaga bimaze igihe byibazwaho cyane ko byagiye biteza ibibazo bitandukanye, birimo umwuka mubi wa dipolomasi na Kenya mu 2022 ndetse no gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa