skol
Kigali

Gen Muhoozi yatangaje igihe azasubira gukoresha Twitter

Amakuru   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 April 2022

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba , yavuze ko azasubira gukoresha urubuga rwa Twitter igihe umuherwe Elon Musk ufitemo imigabane wa 9% yamaze kurwegukana.


Ku ya 12 ya 12 Mata 2022, nibwo abakurikirana uyu Muhugu wa Perezida Yoweri Museveni batangiye kugaragaza impungenge zerekeye konti ye ya Twitter, nyuma y’uko uwageragezaga kuyishaka yabwirwaga ko “Iyi konti ntikibaho”.

Benshi babanje gutekereza ko ba nyiri ruriya rubuga ari bo bahisemo gusiba Konti ya Muhoozi ,kubera kunyuranya n’amabwiriza agenga imikoreshereze yarwo.
Umuvugizi we Lt Col Chris Magezi yemeje ko ari we wayihagarikiye ku giti cye, gusa ntiyatangaza impamvu yafashe uyu mwanzuro.

Umwe mu bantu ba hafi ya Muhoozi yabwiye itangazamakuru agira ati “Uretse muri iyi minsi ya vuba, ubundi konti ye (Muhoozi) yabonaga abamukurikira bashya 2000 buri cyumweru, ariko nyuma uyu mubare watangiye kugwa. Ari gukeka ko haba hari ubyihishe inyuma, niyo mpamvu yafashe umwanzuro wo guhagarika konti ye.”

Mu butumwa bwa nyuma Muhoozi yanditse kuri Twitter, yagaragaje ko hari ikigo cy’ikoranabuhanga kiri kumugendaho nubwo atigeze yerura ngo avuge ko ari Twitter.

Yagize ati “Ku baharanira impinduramatwara mwese, abaharanira Isi irimo ukuri n’ubutabera, aho abantu bose bareshya, maze iminsi numva ko twe abafite ijwi rito ariko rivugira ababarirwa muri miliyari batagira uruvugiro turi kwibasirwa n’ibigo by’ikoranabuhanga bishaka ko duceceka. Ukuri kudashidikanywaho kw’abakandamizwa buri gihe kuzahora gutsinda.”

Umuvugizi wa Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko azagaruka kuri Twitter igihe ngo uru rubuga ruzaba rumaze kugurwa n’umuherwe Elon Musk usanzwe ufitemo imigabane mike.

Col Mugenzi yifashishije Twittwer ye yasubiyemo amagamo ya Muhoozi agira ati”Nzasubira kuri Twitter igihe Elon Musk,Umunyafurika mwene wacu n’umuherwe wa mbere ku Isi azaba yabonye company yose.Byabura tuzamenya ko ijwi ry’umwirabura rizagira akamaro".

Umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk ufite inkomoko muri Afurika Y’Epfo, kuri ubu afitemo imigabane ya 9% ,akaba ari nawe ufite imigabane myinshi muri iyi Company ndetse no ku Isi Hose.

Elon Musk mu minsi yashize byavugwa ko aza kugirwa umwe mu bagize inama y’urubutegetsi ya Twitter ,gusa birangira abyanze nyuma yo kutishimira uburyo abashinze ruriya rubuga bagenzura cyane ubutumwa bw’abarukoresha ndetse ntibabanatage ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Kuri ubu amakuru avuga ko Elon Musk yifuza kugura ruriya rubuga angana na Miliyari 51 z’Amadorali ya Amerika.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

USA:Ubuhezanguni bw’ibara ry’uruhu bwatumye yerekeza umunwa w’imbunda ahiganje...

Abategetsi bavuga ko umugabo wo muri Amerika ucyekwaho kwica arashe abantu...
16 May 2022 0

Uburusiya bwakupiye umuriro w’amashanyarazi Finland yabusuzuguye igasaba...

Igihugu cya Finlande cyatangaje ku mugaragaro ko cyifuza kwinjira mu...
16 May 2022 0

Tanzania:Perezida Samia Suluhu yongereye umushahara fatizo w’abakozi

Perezida wa Tanzania , Samia Suluhu Hassan yemeje inyongera ya 23.3% ku...
16 May 2022 0

Hassan Sheikh Mohamud yongeye gutorerwa kuyobora Somaliya

Hassan Sheikh Mohamud Yatsinze perezida wari usanzwe ariho, Mohamed...
16 May 2022 0

Tuniziya yanze indorerezi mpuzamahanga mu matora y’itegeko nshinga

Perezida wa Tuniziya, Kais Saied yavuze ko yitandukanije n’umwanzuro wo...
13 May 2022 0

DRC : Perezida Félix Tshisekedi arashaka kurandura burundu udutsiko...

Umukuru w’igihugu cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi,...
13 May 2022 0