Gen Muhoozi yavuze ko we na Bobi Wine bapfa umwenda amurimo
Yanditswe: Wednesday 16, Jul 2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko mu byo apfa na Robert Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ harimo amafaranga yamugurije ntiyayamwishyura.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Gen Muhoozi yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X, yashyize hanze ubutumwa butandukanye bugaruka kuri Bobi Wine.
Hari aho yavuze ko “Kabobi ntabwo ari Umugande, ni Umurundi. Tuzamwigishiriza Ikigande mu nzu yo munsi y’ubutaka. Mureke Kabobi azajye kwiyamamaza mu nzego z’ibanze zo mu gihugu akomokamo, u Burundi. Nzashyigikira ibikorwa bye byo kwiyamamaza.”
Umwe mu bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa, yabajije Gen Muhoozi icyo apfa na Bobi Wine, undi amubwira ko hari amafaranga yamugurije ataramusubiza.
Ati “Hari umuntu wambajije impamvu nanga Kabobi, mwishyuza amafaranga. Reka anyishyure inguzanyo namuhaye.”
Gen Muhoozi ntiyigeze atangaza umubare w’amafaranga yagurije Bobi Wine, gusa aba bombi babaye inshuti mbere y’uko Bobi Wine yinjira muri politike ndetse agatangira kutavuga rumwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Muri Mutarama 2025, Gen Muhoozi yatangaje ko we n’abandi basirikare bakuru bagize uruhare rukomeye mu kwinjiza muri politike Bobi Wine wari usanzwe akora umuziki, bagamije gucecekesha Dr Kizza Besigye umaze igihe atavuga rumwe na Museveni.
Igitekerezo ngo bakigejeje kuri Museveni ndetse yemera guha Bobi Wine inkunga y’amafaranga yo gukoresha mu bikorwa bya politike.
Kugeza ubu biteganyijwe ko Bobi Wine ari umwe mu bazahangana na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2026.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *