skol
fortebet

Gen Muhoozi yihanangirije RNC ya Kayumba n’ibikorwa byayo by’ubushotoranyi ku Rwanda

Yanditswe: Monday 21, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’imfura ya Perezida Museveni yahaye Kayumba Nyamwasa na RNC ye gasopo ku Migambi mibisha bategura ku Rwanda kandi ko Uganda itazabihanganira.

Sponsored Ad

Ibi Gen Kainerugaba yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, maze avuga ko n’ubwo atazi ikibazo Kayumba Nyamwasa na RNC ye bafitanye na RPF/RDF ariko ibyo kwitwikira ibyo bikorwa, bagakoresha Uganda nk’inzira yo gutegura imigambi yabo itazabyihanganira

Yagize ati”Gen Kayumba na RNC , nubwo ntazi ibibazo mufitanye na RPF/RDF gusa ndabihaniza ntimuzigere mwibeshya gukoresha igihugu cyanjye nk’ubutaka bwo guteguriraho ayo mabi

Gen Kainerugaba yavuze ko nubwo adashihikajwe na Politiki cyane ariko azi neza ko ibikorwa RNC yakoreye muri Uganda byayinjije mu ntambara itoroshye n’u Rwanda.

Yagize:”Ntabwo ibi bihuye na Politiki, ntabwo nshishikajwe na Politiki! Ibikorwa bigayitse RNC yakoreye hano nibyo byatujyanye mu ntambara y’ubujiji n’u Rwanda. Abo bose babigaragayemo bagiye kujya hanze

Ubu butumwa bwa Gen Muhoozi Kainerugaba bwongeye hushimangira ko koko RNC yahoze ikorera muri Uganda mu buryo buzwi, Gusa nanone abakurikiranira hafi umubano w’ibihugu byombi bavuze ko noneho kuba Uganda isa n’iri kwemera ibyo u Rwanda ruyishinja ari inzira nziza yo kubikosora mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa