General Muhoozi Kainerugaba utajya uripfana yeretse USA ko atayitinya kuko Nyina amushyigikiye
Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2024
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda , General Muhoozi Kainarugaba yishongoye kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko atinya Nyina wenyine kandi ko mu gihe akimushyigikiye nta bwoba afite kubera ibyo atangaza kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibi yabitangaje akoresheje urubuga rwe rwa x mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024, nyuma y’uko amaze igihe yibasiye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Gihugu cya Uganda, William Papp.
Gen Muhoozi yanagaragaje ko ashyigikiwe na nyina Madamu Janet Museveni .
Agira ati: "Hari abantu bamaze iminsi bambaza impamvu ntafitiye ubwoba Abanyamerika ?Ndababwira impamvu, Njyewe ntinya Mama kurenza uko ntinya USA. Niba Mama yishimiye ibyo mvuga, ni gute umuhungu wa Janet naba ikigwari?"
Kuva mu ntangiriro z’uku Kwezi , General Muhoozi Kainerugaba yagaragaje amagambo arimo kwishongora kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika by’umwihariko, yanibasiye Ambasaderi w’Amerika muri Uganda .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *