skol

Ghana:Kardinali ukomeye muri Kiliziya Gatolika yaciye amarenga yo kwakira Abatinganyi

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2023

featured-image

Kardinali ukomeye wo muri Kiliziya Gatolika muri Ghana yabwiye BBC ko ubutinganyi budakwiye kuba icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko abantu bakwiye gufashwa gusobanukirwa iki kibazo neza kurushaho.

Kardinali Peter Turkson avuze ayo magambo mu gihe inteko ishingamategeko irimo kujya impaka ku mushinga w’itegeko rishyiraho ibihano bikaze ku batinganyi, cyangwa abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe, banazwi nk’aba LGBT.

Ibi bitekerezo by’uyu Kardinali bitandukanye n’iby’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika muri Ghana, bavuga ko ubutinganyi ari "agahomamunwa".

Mu kwezi gushize, Papa Francis yumvikanishije ko yaba yiteguye gutuma Kiliziya Gatolika iha umugisha abakorana imibonano b’igitsina kimwe.Ariko yongeyeho ko Kiliziya igifata ko umubano mpuzabitsina w’ab’igitsina kimwe "mu by’ukuri ni icyaha" kandi ko Kiliziya itazemera ugushakana kw’ab’igitsina kimwe.

Muri Nyakanga (7) uyu mwaka, abadepite bo muri Ghana bashyigikiye ingamba zo mu mushinga w’itegeko watanzwe nk’igitekerezo, kugeza ubu ukiri mu nteko ishingamategeko, watuma umuntu wavuga ko ari umutinganyi ashobora kubihanirwa agahabwa igifungo cy’imyaka itatu.

Bijyanye n’uwo mushinga w’itegeko, abantu baharanira uburenganzira bw’abatinganyi na bo bashobora gufungwa imyaka igera ku 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa