Ghana: Visi Perezida yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi aribo batsinze amatora
Yanditswe: Monday 09, Dec 2024

Visi Perezida wa Ghana Mahamudu Bawumia yemeye ko yatsinzwe mu matora yo ku wa gatandatu ndetse yifuriza ishya n’ihirwe umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wahoze ari Perezida, John Mahama, ku bw’intsinzi ye.
Bawumia yagize ati: "Abaturage batoreye impinduka."
Ayo matora yabaye mu gihe icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu bya mbere bikaze cyane bibayeho mu myaka irenga 20 ishize.
Ibyo byatumye ikiguzi cy’ibicuruzwa by’ibanze gitumbagira, mu gihe urubyiruko rwagowe no kubona akazi ndetse na leta inanirwa kwishyura imyenda (amadeni) yayo.
Nubwo Bawumia yemeye ko yatsinzwe, ibyavuye mu matora ntibiratangazwa ku mugaragaro.
Akanama k’amatora (EC) kavuze ko ibyavuye mu matora byatindijwe kuko abashyigikiye amashyaka abiri akomeye bari barimo kubangamira icyo gikorwa ndetse kari kasabye abapolisi gukura abantu mu bigo bikusanyirizwamo amajwi.
Abashyigikiye Mahama biraye mu mihanda mu bice bitandukanye by’igihugu kwishimira intsinzi, bavugira hejuru kubera ibyishimo, bazunguza amabendera, banavuza amahoni y’ibinyabiziga.
Salifu Abdul-Fatawu, wo mu mujyi wa Kumasi, rwagati mu gihugu, yabwiye BBC ati: "Ndishimye cyane ku bw’iyi ntsinzi."
Yavuze ko yizeye ko icyo ibi bisobanuye ari uko we n’umuvandimwe we bazabona akazi, n’igiciro cy’ibiribwa n’ibitoro kikagabanuka.
Ndetse na Nana, ushyigikiye ishyaka NPP (New Patriotic Party), yemeye ko "ishyaka ryanjye ni NPP, ariko icyo ari cyo cyose bakoze si cyiza.
"Ubutegetsi bwari bubi cyane mu mwaka ubamo amatora rero abantu benshi ntibari bishimye."
Nubwo muri rusange amatora yabaye mu mahoro, abantu babiri bishwe barashwe ku wa gatandatu mu bikorwa bibiri bitandukanye, naho ibiro by’akanama k’amatora byo mu mujyi wa Damongo mu majyaruguru byarashenywe, bivugwa ko ibyo byakozwe n’abashyigikiye ishyaka NDC (National Democratic Congress) bari barakajwe no kuba ibyavuye mu matora byatinze gutangazwa.
Abanya-Ghana bari biteze ko ibyavuye mu matora bya mbere byari gutangazwa nyuma y’amasaha amatora arangiye, ariko umukuru w’akanama k’amatora yabasabye kwihangana, avuga ko kagafite igihe cy’amasaha 72 cyo gutangaza ibyavuye mu matora.
Ububiko bw’ibicuruzwa na bwo bwarasahuwe mu mijyi ya Damongo na Tamale, na wo wo mu majyaruguru.
Bawumia yavuze ko kwemera ko yatsinzwe abishingira ku ibarura ry’amajwi ryakozwe n’ishyaka rye riri ku butegetsi rya NPP.
Yavuze ko ryagaragaje ko Mahama yatsinze "mu buryo buhamye", mu gihe ishyaka rya NDC rya Mahama ryanatsinze n’amatora y’abadepite.
Mahama yemeje ko Bawumia yamuhamagaye kuri telefone amushimira ku "ntsinzi ikomeye" ye.
Mbere, ishyaka rya NDC ryavuze ko ibyavuye mu matora by’imbere muri iryo shyaka byari byagaragaje ko Mahama yatsinze amatora ku majwi 56%, naho Bawumia agira amajwi 41%.
Visi Perezida Bawumia yavuze ko yemeye ko yatsinzwe mbere yuko akanama k’amatora gatangaza ku mugaragaro ibyavuye mu matora, mu rwego rwo "kwirinda ubundi bushyamirane no kubungabunga amahoro y’igihugu cyacu".
Ambasade y’Amerika mu murwa mukuru Accra wa Ghana, yashimiye Ghana ku "matora meza".
Perezida Nana Akufo-Addo avuye ku butegetsi nyuma yo kugera ku musozo wa manda ebyiri ntarengwa ziteganywa n’itegeko.
Mahama, w’imyaka 66, mbere yategetse Ghana kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu mwaka wa 2017, ubwo yasimburwaga na Akufo-Addo. Mahama yanatsinzwe mu matora yo mu mwaka wa 2020, rero iyi ntsinzi ibaye kugaruka mu ruhando rwa politike gukomeye.
Kuva politike y’amashyaka menshi yagaruka muri Ghana mu mwaka wa 1992, amashyaka ya NDC na NPP yagiye asimburana ku butegetsi.
Nta shyaka ryari ryatsindira manda zirenze ebyizi zikurikiranye ku butegetsi – ibi bigaragara ko byitezwe gukomeza.
Ubwo Mahama yaherukaga kuba Perezida, ubutegetsi bwe bwashegeshwe n’ibibazo by’ubukungu bucumbagira, umuriro w’amashanyarazi wagiye ubura bya hato na hato hamwe n’ibibazo bya ruswa.
Ariko Abanya-Ghana bizeye ko kuri iyi nshuro ibintu bizaba bitandukanye.
Mu kwiyamamaza kwe, Mahama yasezeranyije guhindura Ghana igihugu cy’"ubukungu bukora amasaha 24".
Perezida mushya azarahizwa ku itariki ya 7 Mutarama (1) mu mwaka utaha wa 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *