Ghana yateye intambwe yo guha ikaze abanyafurika bose iwayo nta Visa batswe
Yanditswe: Thursday 02, Jan 2025

Leta ya Ghana yatangaje ko guhera muri uku kwezi kwa Mutarama 2025, Abanyafurika bose bazajya binjira muri iki gihugu nta Visa basabwa, nyuma y’uko Perezida Nana Akufo-Addo yemeje uyu mwanzuro mu Ukuboza umwaka ushize.
Iki cyemezo gikurikira isezerano Perezida Akufo-Addo yari yaratanze mu nama y’ibiganiro ku iterambere rya Afurika (Africa Prosperity Dialogues) yabereye muri Ghana muri Mutarama 2024. Yavuze ko intego y’iyi politiki ari ugukomeza kubaka umubano ukomeye mu bihugu bya Afurika.
Bitegerejwe ko uyu mwanzuro uzazamura urwego rw’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ingendo zijya muri Ghana, kuko byari bisanzwe bizitiwe n’uko kujyayo bisaba Visa, nk’uko abasesenguzi babigaragaje.
Mbere y’uyu mwanzuro, Ghana yari isanzwe yemerera abaturage b’ibihugu 26 byo muri Afurika kwinjira nta Visa, ikemerera abaturuka mu bihugu 25 gusaba Visa bageze ku mupaka. Abaturage b’ibihugu bibiri gusa byo kuri uyu mugabane ni bo basabwaga Visa mbere yo kugera muri Ghana.
Ghana yiyongeye ku bindi bihugu byemerera abaturage bo muri Afurika kwinjira mu gihugu nta Visa harimo u Rwanda, Seychelles, Gambia na Bénin.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *