skol
fortebet

Guinea: Uwahiritse ku butegetsi Prezida Condé agiye gushyiraho inzibacyuho

Yanditswe: Tuesday 07, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’abahiritse ubutegetsi bwa perezida Alpha Condé muri Guinée avuga ko bagiye gushyiraho leta nshya "y’ubumwe" mu byumweru bike biri imbere.
Col Mamady Doumbouya yabwiye abaminisitiri bakoranaga na leta ya prezida Condé bari bitabiriye inama yabatumiyemo ku wa mbere ko hatazaba kwibasira abari ku butegetsi.
Prezida Condé kugeza ubu aracyari mu maboko y’abamukuye ku butegetsi,uretse ko ahazaza he hataramenyekana.
ONU, Ishyirahamwe ry’Ubumwe bwa Afrika, ishyirahamwe ry’ibihugu bya CEDEAO, (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’abahiritse ubutegetsi bwa perezida Alpha Condé muri Guinée avuga ko bagiye gushyiraho leta nshya "y’ubumwe" mu byumweru bike biri imbere.

Col Mamady Doumbouya yabwiye abaminisitiri bakoranaga na leta ya prezida Condé bari bitabiriye inama yabatumiyemo ku wa mbere ko hatazaba kwibasira abari ku butegetsi.

Prezida Condé kugeza ubu aracyari mu maboko y’abamukuye ku butegetsi,uretse ko ahazaza he hataramenyekana.

ONU, Ishyirahamwe ry’Ubumwe bwa Afrika, ishyirahamwe ry’ibihugu bya CEDEAO, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaganye ifatwa ry’ubutegetsi ku ngufu.

Col Doumbouya ntiyavuzeigihe leta izaba yagiyeho.

Mu ijambo yatangaje, yavuze ko hazaba "ibiganiro byo kumvikana uko Guverinoma y’inzibacyuho izaba iteye, hanyuma ishyirweho.

Yabwiye abari abasminisitiri ko batemerewe kuva mu gihugu kandi ko bategetswe gushyikiriza igisikare imodoka z’akazi. Yanatangaje ko ingendo zo mu kirere no ku butaka zongeye gufungurwa.

Inama irangiye, Col Doumbouya yahise afata imodoka azenguruka umurwa mukuru Conakry, wari mu bwoba kuva ku cyumweru aho humvikaniye amasasu menshi kandi amasaha atari make hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu.

Umunyamakuru wa BBC muri uyu mujyi avuga ko abaturage basingije izina ry’uyu musirikareuyoboye abandi.

Hassan Sillah yagize ati: "Bari banezerewe. Hari abakuyemo imyenda yabo barasakuza ngo "Doumbouya, Doumbouya, Doumbouya" barongera baravuga ngo "ubwisanzure, ubwisanzure, ubwisanzure".

Avuga ko byerekana ko hari abiruhukije nyuma yo kubona ubutegetsi bwa prezida Condé buvuyeho.

Col Doumbouya yabwiye ama kompanyi asanzwe acukura ubutare n’amabuye y’agaciro mu gihugu gukomeza imirimo yayo, anamenyesha ko umukwabu uri mu gihugu yo utayafata.

Guinée ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bishora ubutare bwa bauxite bukenerwa cyane mu gutunganya aluminium.

Aho habereye iri hirikwa ry’ubutetegetsi, ibiciro bya aluminium byahise bizamuka ku rugero bitari byarigeze bigeraho mu myaka 10 kubera amakenga ku iboneka ryayo.

Prezida Condé yongeye gutorerwa kuyobora igihugu muri manda ya gatatu yateye umwuka mubi n’imyigaragagambyo irimo n’ibikorwa bibi mu mwaka ushize

Uyu munyapolitike yari amaze imyaka myinshi atowe kuko ubwa mbere byabaye muri 2010, ari nabwo bwa mbere muri icyo gihugu ubutegetsi bwahererekanyijwe mu mahoro.

N’ubwo hari ibyateye imbere mu bukungu, kuva icyo gihe yagiye ashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu no guhohotera abatavuga rumwe na we.

Col Doumbouya wahiritse ku butegetsi Perezida wa Guinea yarwanye muri Afghanistan ari mu ngabo z’Ubufaransa.

Bivugwa ko Perezida Conde yamufataga nk’umwana we kuko mu myaka 3 yamuvanye ku ipeti rya Caporal amugeza ku ipeti rya Colonel.

Uyu mugabo wari ufite igihagararo giteye ubwoba ni umurwanyi ukomeye wari uyoboye umutwe wa "Special Forces".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa