skol
fortebet

Haiti: Madamu Martine Moise arashaka gusimbura ku butegetsi umugabo we uherutse kwicwa

Yanditswe: Sunday 01, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umufasha w’uwari Prezida wa Haiti Moise Jovenel uheruka kwicwa n’abitwaje intwaro bamusanze iwe, yemeza ko yumvise neza uko abicanyi bamwiciye umugabo barangiza bagasaka cyane inzu yabo.

Sponsored Ad

Madamu Martine Moise mu kiganiro cya mbere yahaye abanyamakuru, yabwiye ikinyamakuru The New York Times ko bari baryamye, hanyuma baza gukangurwa n’urusaku rw’amasasu.

Nyakwigendera Perezida Moise yahamagaye abashinzwe kumucungira umutekano ngo bamutabare nkuko madamu we abyemeza, ariko bidatinze abicanyi babasanga mu buriri bwabo babamishamo amasasu.

Yakomeje avuga ko nawe yageze igihe abura umwuka kuko umunwa we wari wuzuye amaraso.

Yavuze ko abishe umugabo we imbere yo gusohoka babanje gusuzuma ko nawe bamwishe, ariko baribeshya kuko yari agihumeka.

Yagize ati: "Ubwo bagendaga bari bazi ko nanjye banyishe”.

Madamu Martine yemeje amakuru y’uko abishe umugabo we bavugaga iki espanyore.Ati: “ Bari bafite umuntu bavuganaga kuri telefone igihe cyose bamaze bakora ishyano.Sinzi icyo batwaye ariko binjiye aho umugabo wanjye yabikaga amwe mu madosiye ye, hanyuma bakuramo bimwe mu byo bahasanze.”

Muri icyo kiganiro umupfakazi wa Nyakwigendera Prezida Moise yemeje ko umugabo we yishwe na bamwe mu bategetsi bo hejuru bafatanyije n’abanyamafaranga bafite ijambo muri Politike ya Haiti.

Yashimangiye ko yifuza ko abishe umugabo we nawe bagashaka kumwambura ubuzima bamenya ko ntacyo atinya, kandi azaharanira kubarwanya, akaba aniteguye n’umutima we wose kuba Perezida wa Haiti.

Yasabye ko abambuye ubuzima umugabo we bafatwa, bitabaye ngo asanga bazakomeza guhitana abaperezida bose bazafata ubutegetsi bwa Haiti.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa