skol
fortebet

Hakomeje kwibazwa icyafunze Twitter ya Gen Muhoozi Kainerugaba

Yanditswe: Tuesday 12, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bikomeje gutera urujijo n’impamvu y’ihagarikwa rya konti ya Twitter y’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuko hari amakuru avuga ko ari ubuyobozi bw’uru rubuga rwayihagaritse mu gihe hari andi avuga ko ari we wafashe umwanzuro wo kuba ayihagaritse.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Mata 2022, nibwo konti Gen Muhoozi yari imaze kugira barenga ibihumbi 54 yahagaritswe. Ni icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’uru rubuga gusa ntihatangazwa impamvu.

Kugeza ubu iyo ugerageje kujya kuri konti ya Lt Gen Muhoozi kuri Twitter, nta kintu na kimwe ubona.

Amabwiriza agenga Twitter agaragaza ko ubuyobozi bw’uru rubuga bushobora gufata umwanzuro wo guhagarika imwe muri konti y’abarukoresha biturutse ku mpamvu zo gukwirakwiza ubutumwa cyangwa imyitwarire ishyira imbere ubugizi bwa nabi n’urugomo.

Iyo bimeze gutya abandi bakoresha Twitter bashobora kukurega basaba ko konti yawe ihagarikwa cyangwa ubuyobozi bw’uru rubuga bugafata iki cyemezo nta wundi rugishije inama.

Iki cyemezo gishobora kandi gufatwa igihe konti y’umuntu runaka iri mu byago by’uko ishobora kwibwa n’abandi.

Twitter ivuga ko iyo konti yawe yahagaritswe hashobora kubaho ibiganiro ukayisubizwa cyangwa bikaba byarangira hafashwe umwanzuro wo kuyisiba burundu.

Ku rundi ruhande amakuru dukesha Chimpreports avuga ko Muhoozi ari we wafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse konti ye kuri Twitter. Ibi ngo yabitewe n’uko abona muri iyi minsi ukuzamuka kw’imibare y’abamukurikira kudasobanutse agakeka ko byaba birimo ubugambanyi.

Umwe mu bantu ba hafi ya Muhoozi baganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati “Uretse muri iyi minsi ya vuba, ubundi konti ye (Muhoozi) yabonaga abamukurikira bashya 2000 buri cyumweru, ariko nyuma uyu mubare watangiye kugwa. Ari gukeka ko haba hari ubyihishe inyuma, niyo mpamvu yafashe umwanzuro wo guhagarika konti ye.”

Mu butumwa bwa nyuma Muhoozi yanditse kuri Twitter, yagaragaje ko hari ikigo cy’ikoranabuhanga kiri kumugendaho nubwo atigeze yerura ngo avuge ko ari Twitter.

Yagize ati “Ku baharanira impinduramatwara mwese, abaharanira Isi irimo ukuri n’ubutabera, aho abantu bose bareshya, maze iminsi numva ko twe abafite ijwi rito ariko rivugira ababarirwa muri miliyari batagira uruvugiro turi kwibasirwa n’ibigo by’ikoranabuhanga bishaka ko duceceka. Ukuri kudashidikanywaho kw’abakandamizwa buri gihe kuzahora gutsinda.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza niba iyi konti ya Muhoozi yarahagaritswe na Twitter cyangwa niba ariwe wafashe umwanzuro wo kuyihagarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa