skol
fortebet

Hakwiye gukorwa igishoboka cyose kugirango amahoro agaruke hagati y’u Rwanda na DRC-Perezida Denis Sassou

Yanditswe: Monday 06, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Denis Sassou Nguesso uyobora Congo-Brazzaville yavuze ko hakwiye gukorwa igishoboka cyose kugira ngo amahoro agaruke hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri kurebana ayingwe muri iyi minsi.
Ibi Perezida Denis Sassou Nguesso yabitangaje ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 5 Kamena , ubwo we na mugenzi we Felix Antaine Tshisekedi wa Congo baganiraga n’itangazamakuru.
Ni ikiganiro cyabaye gisoza uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Felix Antaine Tshisekedi (...)

Sponsored Ad

Perezida Denis Sassou Nguesso uyobora Congo-Brazzaville yavuze ko hakwiye gukorwa igishoboka cyose kugira ngo amahoro agaruke hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri kurebana ayingwe muri iyi minsi.

Ibi Perezida Denis Sassou Nguesso yabitangaje ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 5 Kamena , ubwo we na mugenzi we Felix Antaine Tshisekedi wa Congo baganiraga n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyabaye gisoza uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Felix Antaine Tshisekedi yagiriraga mu mujyi wa Oyo aho muri Congo- Brazzaville , nyuma y’umwuka mubi umaze Iminsi hagati y’u Rwanda na DRC biri mu byari byamujyanye kureba mugenzi we.

Denis Sassou Nguesso yavuze ko atari ubwa mbere we na Tshisekedi bari bahuye baganira ku kibazo cya DRC n’u Rwanda.

Yagize ati”Yemwe na mbere y’uko tuza hano , ibyo bibazo twabiganiriyeho mbere y’inama idasanwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe I Malabo.ibyo bibazo nabiganiriyeho n’umuyobozi uriho wa Afurika yunze ubumwe”.

“Iki kibazo cy’umubano w’u Rwanda na DRC nakiganiriye na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenç uyoboye CIRGL. Twembi twatekereje ko igishoboka cyose cyakorwaa amahoro akaboneka”.

Muri iki kiganiro Perezida Tshisekedi yatunze u Rwanda agatoki , arushinja byeruye gufasha umutwe wa M23,Asa n’uruburira yavuze ko igihugu cye kuba kirajwe inshinga no guharanira amahoro bitavuze ko ari ikinyantege nke, yungamo ko atekereza ko u Rwanda hari isomo rwize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa