skol

Hamas iri kugura intwaro na Ukraine ngo ihangane na Israel- Perezida Vladimir Putin

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2023

featured-image

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko zimwe mu ntwaro Ukraine yahawe mu rugamba ihanganyemo n’u Burusiya, byarangiye ziri mu maboko y’Umutwe wa Hamas, kubera ruswa irangwa muri iki gihugu aho bamwe bazicuruje kuri uyu mutwe.

Putin yavuze ko atemeza niba hari intwaro Ukraine yaba yaroherereje umutwe wa Hamas, gusa ko adashidikanya ku kuba hari intwaro zavuye muri Ukraine zijya mu maboko y’uyu mutwe.

Ati “Turabizi ko ruswa iri hejuru cyane muri Ukraine. Isoko rya magendu riri kuzamuka cyane, hari benshi bashaka kugura kandi muri Ukraine hari benshi bashaka kugurisha.”

Yakomeje ashimangira ko abo bashaka kugurisha, bashaka gucuruza intwaro ku isoko mpuzamahanga bifashishije ibihugu byo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yongeyeho ati “Bacuruza intwaro k’u Burusiya, rero niba bashobora kuzicuruza k’u Burusiya, nta kintu na kimwe cyantangaza.”

Ikibazo cy’uko Umutwe wa Hamas uri gukoresha intwaro Amerika n’ibindi bihugu byahaye Ukraine ni ingingo yavuzweho bwa mbere n’uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, wavuze ko izo ntwaro zagaragaye muri Irael.

Inzego z’ubutasi za Ukraine zashinje u Burusiya ko aribwo bwoherereza Hamas intwaro zo mu bihugu by’i Burayi buba bwafatiye ku rugamba muri Ukraine.

Israel ntabwo iremeza cyangwa ihakane ibyatangajwe na Medvedev.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa