Hamenyekanye icyo Perezida Xi Jinping na Putin bazaganiraho mu muhuro wabo
Yanditswe: Wednesday 14, Sep 2022
Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa na Vladimir Putin w’Uburusiya bazaganira ku ntambara muri Ukraine hamwe “n’ingingo mpuzamahanga n’iz’akarere” mu nama izatangira kuwa kane, nk’uko bivugwa na Kremlin.
Bazahurira muri Uzbekistan mu nama yo gushaka “ubundi buryo” ku kibazo cy’iburengerazuba, nk’uko ibiro bya Putin, Kremlin bibivuga.
Xi nibwo bwa mbere azaba agiye hanze y’igihugu kuva icyorezo cya Covid cyatangira.
Xi kandi arimo kwifuza manda ya gatatu mu gihe umubano wa Putin n’ibihugu (…)
Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa na Vladimir Putin w’Uburusiya bazaganira ku ntambara muri Ukraine hamwe “n’ingingo mpuzamahanga n’iz’akarere” mu nama izatangira kuwa kane, nk’uko bivugwa na Kremlin.
Bazahurira muri Uzbekistan mu nama yo gushaka “ubundi buryo” ku kibazo cy’iburengerazuba, nk’uko ibiro bya Putin, Kremlin bibivuga.
Xi nibwo bwa mbere azaba agiye hanze y’igihugu kuva icyorezo cya Covid cyatangira.
Xi kandi arimo kwifuza manda ya gatatu mu gihe umubano wa Putin n’ibihugu by’iburengerazuba wo ugeze habi kubera Ukraine.
None kuwa gatatu Perezida Xi yatangiriye uruzinduko muri Kazakhstan.
Nyuma azahurira na Perezida Putin mu nama y’iminsi ibiri yiswe Shanghai Cooperation Organisation (SCO) izatangira kuwa kane i Samarkand muri Uzbekistan.
Putin azahura n’abandi bategetsi barimo uw’Ubuhinde, Pakistan, Turkiya, na Iran – ariko guhura n’uw’Ubushinwa “bifite akamaro kihariye”, nk’uko Yuri Ushakov umwe mu bavugizi ba Kremlin abivuga.
Yuri, yavuze ko iyo nama ibaye mu gihe “hari impinduka zikomeye mu bya politiki.”
Ubushinwa n’Uburusiya byaharaniye igihe kirekire ko inama ya SCO - yatangijwe mu 2001 n’ibihugu bine bya Aziya yo hagati byahoze biri muri Leta z’Abasoviyeti - iba ihuriro nk’andi mahuriro y’ibihugu by’iburengerazuba.
Uruzinduko rwa Xi rubaye mu gihe hamwe na hamwe mu Bushinwa hari ‘guma mu rugo nshya’ aho ingamba zikakaye za ‘Zero Covid’ zikiri mu bikorwa.
Mu gihe ahandi ku isi bafunguye ubuzima busanzwe biga kubana n’iyi virus, Beijing iracyafunga imijyi yose n’intara igihe cyose Covid yongeye kuzamuka.
Xi yaherukaga mu mahanga muri Mutarama(1) 2020 asura Myanmar – iminsi micye mbere y’uko i Wuhan hatangizwa ‘guma mu rugo’.
Kuva nyuma y’icyo gihe Xi yagumye mu Bushinwa, ahava gusa muri Nyakanga(7) uyu mwaka agiye ku kirwa cya Hong Kong.
Putin nawe agiye mu ruzinduko rudasanzwe hanze. Muri Nyakanga ubwo yahuraga n’abategetsi ba Turkiya na Iran i Tehran bwari ubwa kabiri gusa agiye hanze kuva igihugu cye cyatera Ukraine.
Aba bategetsi ni ubwa kabiri bazaba bahuye muri uyu mwaka – baheruka guhura mu mikino Olympic yo mu bukonje y’i Beijing muri Gashyantare(2).
Icyo gihe basohoye itangazo rivuga ko ubucuti bw’ibihugu byabo “budafite imbago”.
Nyuma y’iminsi Uburusiya bwahise butera Ukraine – igikorwa Ubushinwa butamaganye cyangwa ngo bushyigikire. Beijing ahubwo yavuze ko impande zombi zifitemo uruhare mu kibazo.
Ubushinwa nta bihano bwafatiye Uburusiya kandi ubuhahirane hagati y’ibi bihugu bwakomeje gutera imbere.
Ibitoro Ubushinwa n’Ubuhinde bikura mu Burusiya byariyongereye cyane kuva bwatera Ukraine.
Ubushinwa nabwo umubano wabwo na Amerika warazambye vuba aha kubera ikibazo cya Taiwan. Ubushinwa buvuga ko iki ari ikirwa cyayo.
Abakurikirana ibintu mu Bushinwa bavuga ko icyemezo cya Xi cyo kuva mu Bushinwa nyuma y’imyaka irenga ibiri – asize za guma mu rugo n’ubukungu butifashe neza – byerekana icyizere afitiye ubutegetsi bwe.
Abasesenguzi biteze ko azongera agatorwa kuri manda ya gatatu itari yitezwe mu matora y’ishyaka rya Gikomunisti ry’Ubushinwa mu Ukwakira(10).
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *